skol
fortebet

Nyina wa Wema Sepetu yagize icyo abwira Diamond wababajwe nuko umukobwa we yabonye umukunzi

Yanditswe: Sunday 21, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mariam Sepetu nyina wa Wema Sepetu yabwiye Diamond ko umukobwa we batakongera gukundana.

Sponsored Ad

Mu guhakana ibi Mariam Sepetu umubyeyi wa Wema Sepetu yatangaje ko aba bombi babayeho mu buzima butandukanye kandi ko nta mpamvu nimwe yatuma aba bombi basubirana kuko yabonye ko Diamond adashobotse.

Yagize ati”Reka mbabwire mwese ubu Diamond na Wema ni inshuti zisanzwe ibyo birahagije ntaburyo buhari bushoboka bwatuma bongera gusubirana nkabakunzi kuko diamond ntashobotse kandi ikindi ndi umwe mubazi neza Wema[avuga umukobwa we] afite umutima wihariye”

Mariam Sepetu aganira na Amani newspaper dukesha iyi nkuru yakomeje avuga ko aba bombi babaye mu buzima butandukanye kabone niyo bahura bagasuhuzanya ko ntakindi kiba kirenzeho.

Ati”mujya mubona Wema ahura na Diamond akamuhobera biriya bibisanzwe kuko bahurira mu kazi gusa buri wese abayeho ubuzima butandukanye n’ubwundi”

Wema Sepetu na Diamond Platnumz bakundanye kuva muri 2012 urukundo rwabo ruza kujyaho akadomo mu mpera za 2014 kuva icyo gihe kugeza magingo aya Wema yagize abakunzi batandukanye harimo Idris Surutani gusa uyu nawe ntibamaranye igihe biza guhwihwiswa ko bongeye gusubirana na Diamond ubwo yamuhaga akazi kuri Wasafi TV gusa bishirira mu magambo.

Mu guhamya ko Wema atagifitiye agatima uwahoze ari umukunzi we Diamond mu minsi ishize nibwo yagiye kuri instagram ye yashyiraho amafoto ari gusomana n’undi mugabo ndetse yandikaho ko ariwe mugabo we w’ejo hazaza ibintu Diamond atakiriye neza bigatera benshi kwibaza impamvu uyu muhanzi amufuhira nyamara hashize imyaka isaga ine batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa