Nyirabasare waririmbwe na Orchestre Impala yitabye Imana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 4 May 2018 Yasuwe: 1606

AYIRWANDA Monika wabaye ikimenyabose ku izina NYIRABASARE KURI BASE bitewe no kuririmbwa na Orchestre IMPALA yitabye Imana azize uburwayi.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 3 Gicurasi 2018 ,nibwo abakozi b’ umurenge wa Shyorongi bamwitagaho umunsi ku munsi bavuze ko Ayirwanda Monika yitabye Imana afite imyaka 100.

Uyu mubyeyi atashye akuze cyane .Yavukiye muri Komini Rutonde, Perefigitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru aho yimukiye ubwo yaraturutse kuri Base agace azwimo cyane ndetse banamwitirira.

AYIRWANDA Monika mu gihe yari agihumeka yavuze ko Amateka ye yo guheka umwana mu ngutiya nawe byamutunguye kuko yabonye Imana imuvana mu rugo ahetse umwana mu ngutiya gusa kubw’amahirwe umwana nacyo yabaye bitewe n’ ishyamba yaraye ajyendamo aho mu gitondo cya kare abantu babyutse bajya kumushaka bamukura mu ishyamba.

Yagize ati ” Nabonye Imana inkura mu rugo […] mva mu rugo kandi nari mpetse n’umwana, umwana ntacyo yabaye […] Navuye mu rugo meze nk’iigishushungwe, kandi ndara mu ishyamba. Naraye mu ishyamba ndi kugenda mbona umwana ntacyo abaye, abantu mu gitondo baza kunshaka […] ni uko bantarura mu ishyamba.”

Icyo gihe Nyirabasare yakomeje avuga ko iyo bari kumuririmba ngo yumva afite ubwoba buvanze n’isoni .

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma ya Platini undi muhanzi nyarwanda bamuteye gapapu bamutwara...

Umuhanzi Emmy ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biravugwa...
23 May 2018 Yasuwe: 1398 0

Imfungwa yafatiwe mu mwobo w’ ubwiherero ’Toilet’ ubwo yageragezaga gucika...

Imfungwa yitwa Judson Cunha Evangelista ibarizwa muri gereza ya Boa Vista...
23 May 2018 Yasuwe: 1536 0

Kim Kardashian yongeye gushyira hanze ifoto yambaye nkuko yavutse...

Umunyamidelikazi Kim Kardashian yongeye gushyira hanze ifoto yambaye nkuko...
23 May 2018 Yasuwe: 1907 0

Miss Aurore yongeye gutomagura umukunzi we Egide ugiye kumurongora

Aurore yateye imitoma umukunzi we amubwira ko ari mu nzira ze zose ndetse...
23 May 2018 Yasuwe: 950 0

Hamisa yavuze uburyo yakubiswe na nyina wa Diamond agakizwa n’amaguru

Hamisa mu kwihagararaho yavuze ko ibyabaye hagati ye na nyina wa Diamond...
23 May 2018 Yasuwe: 2046 0

Ringtone ngo yabwiwe n’Imana ko Zari ariwe mugore umukwiriye

Ringtone yavuze ko mu ijoro Zari yatandukaniyeho na Diamond yabuze ibitotsi...
23 May 2018 Yasuwe: 1145 0