skol
fortebet

Nyuma y’amagambo Diamond Platnumz aherutse kuvuga abitewe n’ifoto ya Zari yakwirakwijwe hose yamusabye imbabazi(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’urupfu rw’umugabo mukuru wa Zari, Ssemwanga Ivan, uyu mugore yaje kugaragara ari mu bihe byiza n’undi mugabo utari Diamond bari mu mazi ndetse bamwe mu basesenguzi bakavuga ko uyu mugabo yari yamufashe ku gitsina.
Aya mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Zari ayashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ya Zari, ntiyigeze ashimisha umugabo we Diamond, aho na we yafashe umwanzuro wo kumufasha kuyashyira ku Karubanda anandikaho amagambo yo kumugaya no kwicuza ku rukundo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’urupfu rw’umugabo mukuru wa Zari, Ssemwanga Ivan, uyu mugore yaje kugaragara ari mu bihe byiza n’undi mugabo utari Diamond bari mu mazi ndetse bamwe mu basesenguzi bakavuga ko uyu mugabo yari yamufashe ku gitsina.

Aya mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Zari ayashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ya Zari, ntiyigeze ashimisha umugabo we Diamond, aho na we yafashe umwanzuro wo kumufasha kuyashyira ku Karubanda anandikaho amagambo yo kumugaya no kwicuza ku rukundo yamuhaye

Zari yari kumwe n’undi mugabo mu mazi bari mu bihe byiza

Diamond na we yakwirakwije amafoto y’umugore we ari kumwe n’uyu mugabo ukuze usa n’utamenyerewe, bari mu mazi mbega ubona ko bari mu bihe byiza, munsi y’ayo mafoto yandikaho amagambo agira ati”ubundi ibyiza ni uko najya nirira ubundi ngahita nigendera kuko si abantu bo kwizerwa, nubundi nari narabivuze.”

Kimwe n’andi magambo agaragaza akababaro uyu muhanzi yagiye agaragaza gaherekeje aya mafoto y’umugore we, byaje gukurura umwuka mubi mu muryango bituma kuri uyu wa mbere, yongera gushyiraho andi mafoto bari kumwe mu rukundo (Diamond n’umugore we) ndetse n’andi bari kumwe n’imfura ya bo mu mujyi batembera, bigaragara ko ashaka kongera kumwurura bakongera guhuza urugwiro.

Diamond yashyize ahagaragara amafoto y’ibihe byiza yagiranye na zari asaba imbabazi

Nyuma y’aya mafoto ndetse n’akavideo ko kumwibutsa ibihe byiza bagiranye, yasoresheje amagambo y’indirimbo yitwa “Sitaki Ushambenga” yuzuyemo amagambo y’urukundo yerekana ko adashaka ko batandukana.

Diamond afashe uyu mwanzuro wo gusaba imbabazi umugore we nyuma y’uko umugore we na we atanze ubusobanuro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umugabo bari kumwe mu mazi ari mubyara w’umugabo we wa mbere Semwanga ndetse ko ko n’umugore we bari kumwe ari na we wabafashe amafoto bityo ko nta kindi kibyihishe inyuma.

REBA HASI VIDEO AHO JAY POLLY ASOBANURA IMBERE Y’IMBAGA Y’INTORE Z’ABAHANZI ICYATUMYE VIDEO YA "TOO MUCH" INJYA HANZE:

Ibitekerezo

  • yihangane
    nyine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa