Nyuma y’amezi 4 gusa Dj Miller na Gihozo barushinze,bibarutse umwana wabo w’imfura banahishura izina rye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 October 2019 Yasuwe: 2346

Karuranga Virgile umaze kwamamara mu kuvanga imiziki mu Rwanda nka Dj Miller, we n’umugore we Hope Nigihozo bibarutse umwana w’umukobwa ari na we mfura yabo.



Iyi nkuru nziza, kuri DJ Miller yayisangije abarenga ibihumbi 35 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira 2019, aho yashyizeho ifoto igaragaza akaboko k’umwana n’urutoki rw’umuntu mukuru ruri munsi y’ikiganza cye.

DJ Miller yahise anahishura ko imfura ye na Nigihozo Hope ari umukobwa ndetse rimwe mu mazina ye ari Shani. Ati “Urakaza neza mukobwa so aragukunda Shani.”

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope amusaba ko bazabana akaramata. Aba bombi bamenyanye mu 2013 bahuriye muri resitora. Batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.

DJ Miller na Nigihozo bakoze ubukwe tariki 28 Kamena 2019 bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya. Muri iki gihe yinjiye mu byo gukorana indirimbo n’abahanzi, aheruka gushyira hanze ‘Stamina’ yahuriyemo na Social Mula.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wacuruzaga imiti yatunguranye yegukana ikamba rya Miss...

Umukobwa ucuruza imiti ukomoka mu gihugu cya Tailand w’imyaka 25 yambitswe...
13 November 2019 Yasuwe: 1475 0

Ufatwa nka Mama wa Rema yahishuye impamvu uyu mugore yataye Eddy Kenzo...

Hashize igihe gito Rehema Namakula uzwi nka Rema asize uwari umugabo we...
12 November 2019 Yasuwe: 5253 0

Weasel umugabo wa Teta Sandra yakubitiwe mu kabari nk’iz’akabwana ajyanwa kwa...

Weasel yakubtiwe mu kabari kazwi cyane mu gace ka Bunga aho yari yagiye ari...
12 November 2019 Yasuwe: 3561 0

Reba abanyamidelikazi bafite uruhu rudasanzwe rutangaza abantu[AMAFOTO]

Birazwi ko buri muntu wese aba afite uruhande rwiza cyangwa ibimuranga ku...
12 November 2019 Yasuwe: 3788 0

Ali Kiba yabwiye amagambo mva mutima umugore we batandukanye nta gihe...

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania,Ali Kiba yandikiye ubutumwa...
12 November 2019 Yasuwe: 3749 0

Sheebah Karungi yizihije isabukuru ye y’amavuko mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Umugandekazi Sheebah Karungi, arikwizihiza isabukuru y’Imyaka 30 amaze...
11 November 2019 Yasuwe: 5034 0