skol
fortebet

Nyuma y’amezi ane, Umugore wa Safi yagarutse mu rugo

Yanditswe: Friday 16, Feb 2018

Sponsored Ad

Niyonizera Judithe warushinze na Safi Madiba yagarutse mu Rwanda avuye muri Canada nyuma y’igihe kitari gito yari amazeyo aho yagiye mu buryo butamenywe na benshi.
Judithe yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2017, bivugwa ko yajyanywe no gukemura ibibazo yagiranye n’umugabo witwa Rick Hilton.Uyu mugore yagiye hashize ibyumweru bibiri ahanye isezerano na Safi Niyibikora ryo kubana nk’umugabo n’umugore. Judithe nyuma yo kugaruka i Kigali ari mu munyenga w’urukundo (...)

Sponsored Ad

Niyonizera Judithe warushinze na Safi Madiba yagarutse mu Rwanda avuye muri Canada nyuma y’igihe kitari gito yari amazeyo aho yagiye mu buryo butamenywe na benshi.

Judithe yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2017, bivugwa ko yajyanywe no gukemura ibibazo yagiranye n’umugabo witwa Rick Hilton.Uyu mugore yagiye hashize ibyumweru bibiri ahanye isezerano na Safi Niyibikora ryo kubana nk’umugabo n’umugore.

Judithe nyuma yo kugaruka i Kigali ari mu munyenga w’urukundo n’umugabo we

Hari amakuru avuga ko Judithe yagarutse aje gufasha mu mishinga y’umuryango ‘Madiba Foundation’,ibikorwa by’uyu muryango byari bisanzwe bikorerwa I Kigali ariko ngo bigiye kwagurwa bigezwe no mu Ntara.

Tariki ya 1 ukwakira 2017 , Safi yasezeranye kubana akaramata na Niyonizera Judithe nyuma y’aho tariki ya 17 Ukwakira 2017 hacicikanye inkuru z’uko uyu mugore wa Safi hari umuzungu yabeshye ko bazakora ubukwe ariko akaza kumukwepa.

Uyu muzungu yagiye ashyira hanze amabanga yari afitanye n’uyu mugore wa Safi, yashyize hanze amafoto ya Judith yambaye utwenda tw’imbere aza no gushyira hanze facture zigaragaza ibyo yajyaga amugurira ndetse n’amafaranga yagiye amugiriza.

Nyuma y’aho Rick Hilton yasabye imbabazi z’ibyo yakoze avuga ko yabitewe n’agahinda ariko kandi hari amakuru avuga ko yumvikanye n’umugore wa Safi, Judith y’uko yareka gukomeza kumuteza abantu bemeranywa y’uko azamwishyura.

Icyo gihe uyu mugore yahise afata indege yerekeza muri Canada bivugwa ko agiye kubonana n’uyu muzungu bagacoca ibibazo bari bafitanye.

Safi we yakunze kuvuga ko kuba Rick Hilton aziranye n’umugore we Judith bitavuze ko hari isezerano bafitanye,ngo uyu munya-canada agomba kuza yitonze kuko agize amakosa akora yashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati "Uwo mugabo bavuga wa Judithe simuzi , umugabo afite ni njyewe njyenyine nta wundi nzi yigeze, uwo rero ntabwo muzi , uwo uje ubwo afite ibimuzanye ,ashobora kuba aje gutembera kuko mu Rwanda hari ibyiza. ..’’

UMURYANGO.rw wagerageje kuvugisha Safi n’umufasha we ntibyakunda.

Safi yasohokanye n’umugore we Judith mu gace gaherereye mu karere ka Kamonyi, hirya y’umujyi wa Kigali

Yazaniye shampanye umugabo we,Safi



Ibikorwa bya Safi bigamije gufasha abatishoboye

Rick Hilton uri hagati bivugwa ko yahoze ari umugabo wa Judith

Ibitekerezo

  • we ko mbona gafite utbuno twiza wangu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa