Nyuma y’ibyo abategura Miss Rwanda batangaje abakunzi ba Mwiseneza Josiane bahise babaha gasopo ko adakorwaho

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 18 January 2019 Yasuwe: 9465

Mu gihe irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ririmbanyije abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye Mwiseneza Josiane ndetse bamwe mu bafana be bahaye gasopo abategura iri rushanwa ko batagomba kumusezerera.

Iby’uko Josiane atagomba gusezererwa byaje nyuma y’aho abategura iri rushanwa batangaje ko guhera ku cyumweru umukobwa wa mbere azasezererwa.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa instagram bagize bati “We have 20 finalists competing for the coveted crown, but only 15 will make it to #MissRwanda2019 Grand Finale! Effective this coming Sunday, one contestant will be evicted everyday!”

Tugenekereje mu Kinyarwanda bashakaga kuvuga ko mu irushanwa harimo abakobwa 20 bahataniye ikamba ariko 15 akaba aribo bazagera ku munsi wa nyuma w’irushanwa, Bavuga ko ku cyumweru aribwo umukobwa wa mbere azasezererwa ndetse ku munsi ukurikiyeho bagasezerera undi kugera hasigayemo 15 gusa.

Ibi nibyo byatumye bamwe mu bafana ba Mwiseneza Josiane uri mu bahatanira iri kamba baha umwitangirizwa abategura iri rushanwa bababwira ko mu basezererwa atarimo.

Hari uwagize ati “Mubasezerere nababwira iki.Ariko mwibuke ko hari umuntu udakorwaho witorewe n’Abanyarwanda: Ndavuga Mwiseneza Josiane#30 . Rero mukine ikarita neza ejo mudatuma havuka impaka zikomeye hagati yamwe n’abanyarwnda.Josiane tumuhanze amaso 24 hours.”

Benshi mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko bashyigikiye Mwiseneza Josiane.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble imbwamuzindi

    Ahubwo uwamushyizemo bwa mbere azatubwire icyo yakurikije , umukobwa mubi kuriya , WITUKUJE BIKANGA ((( Niba mbeshya murebe ibikonjo bye namano ni umukara ))))))) ngo nuko yaje namaguru harya ,,,, erega ubu ubutaha noneho muzavuga ngo bazatore uzaza KUNGOROFANI ,,,

    21 January
  • chat_bubble

    Ese abo birirwa basakuza bazategure iryabo rushanwa! Arijye nahita nanamukuriramo icyo ! Kdi erega amategeko namabwiriza nibyo bigomba gukurikizwa apana ibigambo

    18 January

Inzindi nkuru

Umuraperikazi Young Grace yibarutse imfura ye

Umuraperikazi Abayizera Grace wamenyekanye nka Young Grace yibarutse imfura...
24 August 2019 Yasuwe: 1751 0

IKIGANIRO na Gakware waciye ibintu muri filimi Fura Fura [VIDEO]

Manzi Shema Prince ni umwana wimyaka 12 ariko ufite impano idasanzwe yo...
24 August 2019 Yasuwe: 427 0

VIDEO: Karasira Aimable yahishuye impamvu nyamukuru ituma atashakana...

Karasira Aimable umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda wamamaye nka Professor...
24 August 2019 Yasuwe: 2697 0

Diamond Platnumz yakoreye ibirori bya Baby Shower umukunzi we Tanasha Donna...

Mu minsi mike Tanasha Donna umukunzi wa Diamond Platnumz araba yibarutse...
23 August 2019 Yasuwe: 7461 0

IKIGANIRO:Julius Chita wigana amajwi y’ibyamamare yongeye gukora agashya...

Julius William Niyitegeka [ Julius Chita cyangwa Chita Magic] ni...
23 August 2019 Yasuwe: 1651 0

Nizzo yaciye amarenga y’umubano udasanzwe afitanye na Jessica[AMAFOTO]

Umuhanzi Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo mu itsinda rya Urban Boyz...
23 August 2019 Yasuwe: 4136 0