skol
fortebet

Nyuma y’ibyo abategura Miss Rwanda batangaje kuri Mwiseneza Josiane ubu umuriro watse hagati y’abakunzi be batakiriye neza ibyo bamutangajeho

Yanditswe: Thursday 24, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe abafana ba Josiane bari bamaze iminsi barishyize ku kizere ko azegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019, ndetse yewe bamwe bari baranatangiye kubyina insinzi, uyu munsi babwiwe ko kuba ari benshi cyane ntacyo bivuze ko hazatorwa Miss wujuje bitatu bisabwa naho ibyo abafana benshi ko ntacyo bivuze.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Back up yavuze ko Mwiseneza Josiane akunzwe nkuko n’abandi bakobwa bamwe na bamwe bitabiriye mu myaka ishize ndetse yemeza ko nta gitutu batatuma aba Miss ahubwo nyine agomba kuba yujuje ibisabwa.

Yagize ati “Kuba akunzwe ni byiza ariko nta gitutu bidushyiraho.Umuntu wese aba abona ikipe ye igomba gutwara shampiyona, ati ‘umusifuzi yatwibye penaliti (n’igihe atayibye), mu irushanwa ni ko bigenda.

Kuba yakundwa ni ko Anastasie yakunzwe, ni ko Honorine yakunzwe, ba Kalimpinya, urumva ikijyanye n’amarangamutima y’abantu ntabwo dushobora kukigenderaho.Miss Rwanda ni irushanwa rifite amabwiriza n’amategeko rigenderaho, ntabwo harimo kuba Miss ari we urimo kuvugwa n’abantu benshi, ahubwo Miss ni ufite ubwiza, ubwenge n’umuco.”

Aya magambo rero ntayanyuze abafana ba Mwiseneza Josiane nkuo babigaragaje aho batinyutse guha gasopo abategura Miss Rwanda ngo bibeshye bamwirukane.

Umwe muri bo yagize ati: “Ubwo mumufata nkabandi muzamukuremo murebe ibibabaho“

Undi nawe yunzemo abashinja ubujura agira ati :”Hhhhhhhhhhhhhh nicyo mbakundira rwose mwivamo nk’inopfo ubwo ikamba nubundi uwo muzariha twaramumenye. Ikiza nuko mwidecraye hakiri kare ko miss w’abanyarwanda mutazamuha ikamba rye. Hhhh muyango yakoze akazi kose mbere. shaa miss rwanda nibashake bazayikureho kuko n’amanyanga gusa.“

REBA HASI BIMWE MU BINDI BITEKEREZO BITANDUKANYE ABAKUNZI BA MWISENEZA JOSIANE BATANZE NYUMA Y’IBYO ABATEGURA MISS RWANDA BAMUVUZEHO:

-ariko nkumuyobozi ntiyagakwiye kuvuga gutya pe kuko numubyeyi wacu president wa republica yariyamamaje turamutora atorwa kubwamajwi menshi yabaturage kuko twari tumukunze ndetse nibikorwa bye so iyo bitaba ibyo hari gutorwa ubonetse wese , ubwo rero ntimukirwe muta umwanya ngo muratora miss rwanda rwose mujye munoma ntamarushanwa abayeho .

-Jewe ndumurundi nakurikiye kuva kera iri rushanwa rya miss rwanda2019 ,rero nagire mbaze nti ko mwavuzeko miss agomba kuba afite ubwiza,ubwenge numuco ese ayo majwi yabaturagi murayashakaho iki namba ataco afasha?iyo mico,ubwiza,nubwenge mwebwe ntimwovyirabira mutiriwe muragora abaturagi kaboneko naho bohitamwo uwo bipfuza muvugako atagaciro mubiha?cank nukugirango abaturagi babafashe kuronka uburyo buciye muri communication nayubundi amajwi yabo ntacavuze?muravuga nkaho umengo ivyo votes par sms ntaco bivuze ko mwebwe mufite ibindi mureba kumwigeme!ese mwagiye muvyikorera kugiti cyanyu ko mbona uvuzengo ivyabaturagi ntaco bimaze?ikivyemeza nuko mubwiza,umuco,nubwenge wavuze byose bishingigwaho baraba miss rwanda ntahagaragara amajwi yabaturagi!!

-ariko ko miss muba mumuzi mwagiye mu mushyiraho ntarushanwa ribaye ngo akayabo karinde kahashirira?

-Ndumiwe kabisa, abanyarwanda bifuza josianne nukuvugako batareba kure se , ese kuki mushyiraho gutora hakoreshejwe sms myagiye mubyikorera“ GUSA NDABAMENYESHAKO IYI ARI INSHURO YANYUMA HATORWA MISS RWANDA, EJO UZABA UBWIRA UBWO ABATEGAGA AMARAMUKO MURI MISS RWANDA MUSHAKIRE AHANDI“

-Ubwo mumufata nkabandi muzamukuremo murebe ibibabaho ariko Josiane ko tuzi ibyo azakora naba miss bariya bandi bo ko ntacyo tuzi bazakora

-Ark Abanyarwanda tuzagira Democracy mubintu bindi bitari politics ryari?

Ubwo abanyarwanda Bashyigikiye Josiane Bose Dieudone ashatse kubagira 0
Nonese kuki bashyiraho gutora Niba bidafite ishingiro?
Josiane Niwe ukwiriye kuba Miss Afite ubwiza karemano budasize Mukorogo
Afite mu mutwe kko asubiza Neza kdi agasubiza ibisubizo By’ubwenge
Afite Umuco kko biranagaragara kuri twese
Kuba mumushinja kutamenya icyongereza neza si Umwongerezakazi icyo avuga kirahagije gipfa kuba cyumvikana.

-(agaciro peace=ishimwe dieudonne) ubu se wibeshye ko ndi umunyamahanga ibikorwa byose simbibona amabwiriza agenga ibikorerwa mu gihugu avuga niwowe na dieudonne mubigena ? niba se ari iteka mwashyizeho mwaretse kujya mutesha abantu umwanya mukajya mubigenera abo mwifuza n’igihe cyose mushakiye ?

-Nimpamvuki atabatera igitutu nkumuntu ufite abafana benshi, ese abafana bagira kangahe ku ijana mukwambikwa ikamba ryanyampinga?

-ariko ibyiri rushanwa birikuncanga mwatangiye mwiba rigatwarwa nuwifite ariko reka tubarebe uyumwaka ibyo muzitwaza nonese niba mutagendera kubafana mugendera kuki? ubwiza mwitwaza umubi asate? indeshyo mugenderaho abagufi mubahora iki?? bo ntaburanga cg ntabwenge cg umuco bagira?? cg mwategura muri rusange uwo uritsinze akitambukira umuco muvuga simbona bagera hanze bakambikwa amakariso gusa biri mumuco wacu??????? ndumva ntanicyo irirushanwa rimaze uretse kujugunya amafaranga kandi uwateramo inkunga amatsinda adafite ubufasha.

-mwiseneza ndumufana we ariko ibyo ishimwe avuze ,bifit’ishingiro nimba bafite amabwiriza bagenderaho nta mpamvu ,nimba aribyo shariffa na bandi bagakwiye kuba baratwaye ikamba rya miss rwanda ,so mureke tubigendemo buhoro.

-Mwiseneza sms zose Ni 97,382=2,921,460frw

-yee ubwo muraje mubirimanganye mutangaze uwo mwe mushaka!!!nonese testeur mupimisha ubwiza niyihe?urugero rwa penaltie utanze twarwumvise ubwo nyine abasifuzi mwabarangije ntakundi!!!

-Mwiseneza josiane akwiye ikamba ,ntihakajye haba competition noneho ndumva Dieudonne afite uwo yarigeneye hamwe nabambari be,muzakora amanyanga kujyeza ryari? cg wamugani ibyaba miss biveho ntanicyo bimaze ,igisekeje uzatwara ikamba arazwi, nimunarimuha niyamanyanga yanyu ngontimutewe ubwoba nawe?ndumiwe noneho,JOsiane akunzwe kukurusha .

-Sibyo byose ubwo Baratangiye!!!! Nanjye reka mbigusubiriremo Josiane ni miss wabanyarwanda undi muzaryambika azabe miss wanyu.

-Uyu Dieudonne mumucungire hafi n’ibi bigambo bye, hanyuma se Miss utorwa ni uwanyu mwebwe mushinzwe iryo rushanwa cyangwa Miss ni uw’igihugu ? ubwo muraje mutangire kibitobatoba, ese ubundi ubwiza bw’umuntu ubupimisha iki ? njye ntekereza ko ubwiza bw’umuntu buba mu mutima kandi Josiane arabyujuje Josiane ni mwiza pe! ureke bariya bisize ibirungo bitampaye agaciro; ahubwo ikamba murimuhe vuba amayira akigendwa.

-Naho muhera murya ruswa, singaye na Marie immacule wavuze ko miss Rwanda ntacyo yinjiza nukubera ayomarangamutima yanyu NGO ubwiza. Umwiza se udafite umuco utazagira aho ageza abanyarwanda yaba amaze iki? Muduhe miss abanyarwanda dushaka umushinga we ninyamibwa kandi ninawo reta irimo irwana nawo.

-Ko iyi miss "Cogebank" iteye urujijo mwaretse kutirira igihugu cyangwa mukayihagarikira aho igeze ko ari ho mwaba mubaye abagabo! Biraruta.

Ibitekerezo

  • Rwose Miss Mwiseneza Josiane Nibamwihore Kuko Ninyiribitendo Abo Bamwilukana Babanze Barebe Ko Mubyo Asabwa Haribyo Abula Kuba Atazi Icyongreza Byo Ni Babyibagirwe Yavutse Arumu Nyarwanda Ni Cyongreza Azi Nicyo Yigishijwe Knd Numuntu Rwose Muturekelekere Miss Wacu Pe

    Ndizerako ko babonye ibi byose kandi ubu reta ivugako umuyobozi arushyirwaho nabaturage sinzi ikibazo bafite gituma batumva ibyifuzo bya batuye igihugu

    Ishimwe Dieudonne ndakumenyesha ko igihe ari iki cyo gukundisha abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga miss rwanda mu gihe wabyitwaramo neza. Mwabyitwaramo nabi missrwanda tukayitera umugongo ukayisigarana wenyine n’abakozi uhemba tukareba ko Rwanda Inspiration Buck up akazi kayo katajyaho akadomo. Nzi neza ko Mwiseneza Josiane yabazaniye ihurizo mugomba gutaturana ubushishozi. Ngaho kora uko ubyumva.

    Ubundi ko nunvise ngo miss nubanje kubisoza ariko kweri ubwo abarimo aho barusha mwiseneza ubwenge nabahe abo batazi numurenge waho bakomoka turabizi abenshi barimo aho base nabakire reka tubanze turebe ubundi miss yubutaha muzayikorera muyirebe munitore gusa ibyo bavuze maze kubyemera pee gusa ndubagira inama maze miss ikaba iyabanyarwanda mwakora ibintu biciye mumucyo.

    ESE ubundi ni mutamuha ikamba rye muzariha NDE,ahubwo wowe Dieudone ko wivuyemo kare,umva n ubundi wapimye ubwenge bwe ubona ntabwo afite ,ESE wakoresheje ikihe gipimo cyerekana ko josiane ntabwenge cg uburanga cg umuco afite,ahubwo mbona arimwe mutakigira umuco kuko miss rwanda zi ikigihe zabaye deal.hari inkuru mperuka gusoma irasentsa miss orole avuga NGO "koko niba mwemera ko arinjye wabaye miss mbikwiye" nukuvuga ko abaje nyuma ye habayemo deal zahatari.ni mumuhe ikamba rye bitari byo muzayivaneho n ubundi ntacyo iki maze.mujya kuyikora mutwara abantu frw yabo ya msg kd muzi uzaba we.muzabikureho ntacyo bimeze.ubundi nyampinga yahuzaga abantu arangwa n umuco abo bakobwa bicara bagerekeranye amaguru niwo muco mwabatoje.uwo muzariha mutarihaye josiane mwiseneza ubwo muzahite mubikuraho mujye mushyiraho about mushaka.

    Rwose ndabashyigikiye abayobozi ba miss Rwanda nta mpamvu nimwe yatuma ibisanzwe bigenderwaho bihinduka ngo nuko hari abashyigikiwe mumenye ko umutingito wikibuno utaritura wc so nabandi ntibitora erega natwe turashaka ko baduhagararira

    Reka rero mbabwire mwabantu..biriya bigambo bya Dieudonne ni nonsense 💯
    Miss ni Mwiseneza Josiane..ariko ubwiza numuco ndetse n’ubwenge muvuga Josiane ntabyujuje? Nonese yabaye selected gute?wtf? Josiane ni mwiza cent pour cent,azubwenge kuko asubiza neza ikindi kandi afite umuco nyarwanda..Ibindi mwarabaraguza ntitubizi..ikindi miss Rwanda atorwa nabanyarwanda si aba judges..tubaye tubemenyejejeko tutazemera uburiganya bwanyu..imihirimbiri gusa yashyize ibifu imbere 🖕🏿🖕🏿

    Rwose ndabashyigikiye abayobozi ba miss Rwanda nta mpamvu nimwe yatuma ibisanzwe bigenderwaho bihinduka ngo nuko hari abashyigikiwe mumenye ko umutingito wikibuno utaritura wc so nabandi ntibitora erega natwe turashaka ko baduhagararira

    muzatore missi ubikwiye ntimuzagendere kumaranga mutima yabafana nokuba ageze aho nukugirango mukomeze mushimishe abafana be arikose kubashimisha mukora ibidakwi sibyo ahubwo yakagombye kuba yaravuyemo

    Wowe DIEUDONNE gabanya igifu kuko nubundi kizabora cg kirware na diabetes reka uwo mwana Josiane kuko ashyigikiwe n’Imana

    Ariko abafana b’uyu mukobwa barwaye iki? Ni gute batanga ikamba irushanwa ritararangira? Ese ko batangiye iterabwoba ku bategura irushanwa bibaza ko ari byo bizamuha ubwiza adafite?bagomba kumenya ko buri rushanwa rigira amategeko arigenga bakareka ibya nyamwinshi kuko iri ni irushanwa si amatora.

    Ubwiza, ubwenge n’umuco: amajwi badusavye akenewe hehe muri ivyo bitatu?

    Rwose ndabashyigikiye abayobozi ba miss Rwanda nta mpamvu nimwe yatuma ibisanzwe bigenderwaho bihinduka ngo nuko hari abashyigikiwe mumenye ko umutingito wikibuno utaritura wc so nabandi ntibitora erega natwe turashaka ko baduhagararira

    none ko twahoye referadoom suko twari tuyishigikiye none bazashiraho uwobasha ubyo siyaba ikibaye miss rwanda yaba ibaye miss grp kuko uwo abaturage babonamo umumaro niwe bagomba gutora niba kugeza ubu ama sms amaje gutara 6.550.000 frw kuri josiane nuko abanyarwanda bamushaka abandi bashoye amafranga mubacyuruzi ba m2u ngo babone amanota ariko josiane nabaturage bamufashije kandi nanubu tumurinyuma kuko umwamikazi susazwe inwami ahubyo aratoranwa bariruhiriza ubusa urugamba nurwo urwana urwanya iki naho ururwanya icyiza ntacyo rumaze. Abanyarwanda turiyizi bibi twarabihaze ubuse imyaka yose miss rwanda ibayeho abobatoye bakoze iki uretse kwifotoreza kuri za hotel zikaze nokwirirwana nabo biyita indebereze yewe bararebereye koko ba miss bamwe batwaye ibinyendaro abandi banze banyina ngo baba mumazu mabida ahaa mvuge iki ko numiwe ba miss bo mu malodge twarabagaze bareke Imana ikoreshe umwana wayo kandi naho bamwanga na esther yarazwe di ariko yagezeyo na josiane natanyura muri miss rwanda Imana izamunyuza ahandi

    Mubyukuri nge mbona Mwiseneza Josiane yujuje ibisabwa kugirango ajye mumarushanwa ya miss Rwanda 2019 kuko mwamushyizemo mubona ko abyujuje afite nakandi karusho rero kuko yashyigikiwe nabanyarwanda benshi sinumva impamvu rero uwo muyobozi yavuga ko mwiseneza atari mwiza ubwo byumvikanye yabyinnye mbere yumuziki kuba mutaha agaciro amajwi yabamutoye kuri sms cg sicial media ubwo buryo mutubabarire ntimuzongere kubukoresha kuko byaba arukudushyirishamo mutugira abafatanyabikorwa banyu kandi ibikorwa byacu mutabiha agaciro

    Ariko mwagiye mugabanya ibigambo? Uwo josiane ubavugisha mubona aruta abakombwa bose biyamamarije muri miss kuva mbere? Cg mwe musakuza harama fr mwashoyemwo?muceceke ababiteguye bafite ibyo bakurikiza simwe mubategeka ibyo bakora. Mutegereze uwa mahirwe niwe uzaba miss. Ariko mugabanye ibigambo turarambiwe nu wo josiane.

    Ubwiza,umuco,ubwenge!
    Erega Abanyarwanda ni byo bashingiyeho Bajya guha Josiane ariya majwi.Kereka niba hari ibindi mwe muzarea bitazwi n,abanyarwanda.
    Oyee!Miss Josiane!

    Ubwiza,umuco,ubwenge!
    Erega Abanyarwanda ni byo bashingiyeho Bajya guha Josiane ariya majwi.Kereka niba hari ibindi mwe muzarea bitazwi n,abanyarwanda.
    Oyee!Miss Josiane!

    Jye mbona ibyiiza abagize akakanama gategura irushanwa RYA miss Rwanda nyuma yayo rwose ntakabuze RIB yakora akazi kayo igakurikirana ibigo byitumanaho hamwe nakakanama ,kuko ruswa nakarengane birakataje.

    Jye mbona ibyiiza abagize akakanama gategura irushanwa RYA miss Rwanda nyuma yayo rwose ntakabuze RIB yakora akazi kayo igakurikirana ibigo byitumanaho hamwe nakakanama ,kuko ruswa nakarengane birakataje.

    Nyakubahwa Aracyafite akazi gakomeye ko guca akarengane na Ruswa igiye kutwica cyokora wowe wimennye inda

    Erega miss atoranywa nabo bategura ikiswe amarushanwa mbere hose bo baba bamuzi suko mwiseneza atujuje ibisabwa byose atujuje ibisabwa byose ndetse akaba aniyongeraho kuba ariwe ukunzwe kuruta abandi bose ahubwo nuko atariwe bahisemo
    muri miss Rwanda igikora ni ruswa ikabije kdi nyuma yiki kiswe irushanwa nyamara ataribyo nzaba uwa mbere cg uwa kabiri uzahagarika ubwo bujura nkanatanga amakuru mbifiteho mfatanyije na zimwe munyangamugayo zirambiwe ibibera muri miss rda

    Wowe Dieudone ecoute moi, wowe usute ubundi ubwongubwo warinda uvugako Josiane atari mwiza, uwanyereka nkumwana wawe uko asa, umwiza nuwo twahisemo abo bandi niba miss kugiti cyawe. .. ntuzanongere

    Nakurikiye ibitekerezo byababashije kwandika nsanga bose bari mukuri,wamugani niba mushyiraho miss rwanda mushaka muzakureho amatora mujye mumu noma kuko nataba Mwiseneza Josiane muzaba mutesheje agaciro abamutoye nama inite yose bakoresheje.

    Ariko waretse kwishyiraho wowe Dieudonne urarebye usanga twe abanyarwanda dushyigikiye Josiane turi ibigoryi koko, ahubwo wowe ntuzi ibyo urimo, ntugasuzugur bene ako kageni, Josiane nuwo nuwo dushaka ntawundi ntanundi duteze kumenya muruyumwaka. Ubyumve neza kdi nawe nturimwiza ahubwo wowe ninkande waguhaye akokazi muba miss koko? ?!! Ubanza amagambo namenshi aribyo uzi😂😂

    Utorwa ni miss wabanyarwanda suwabakoresha amarushanwa,ikindi ibyo mugenderaho arabyujuje nuko aho ageze hari benshi yasize inyuma. Numva ngo mugira kata murya ruswa ya cash ndetse ngo niyigitsina!!!!!ubwo nyine amakorosi mwayagezemo mwamaze gukata!!!mutekereze kabiri kuko ibyo murimo namahano.

    Prince kid ni motherfucker! Ubwo karashaka ruswa! We kandjaro kuri finale tukakuvuza amabuye! Seriously.

    umva basaza mureke kwesegura muri kutubwira uzatsinda nu uzatsindwa mwageze final cyangwa nuko murigukora umanyanga

    Ese uwo uvuga ayomagambo arabona igihugu aricya mamawe ?dushaka josiane

    umva twese twamaze kubimenya Uwambara numero1 ngo niwe miss. kuko yakoze akazi kose Kuri Dieudonne. Josiane we ntiyishoboreye, ntacyo mumurenganye haraho azagera akarenganurwa, umva ibyo muzanabireke nibidushyushya umutwe gusa

    Asyii uwo ni impirimanyi

    Muhagarike ivyo kwitoraguza no. 30 mumwambike urugori.Niho muzoba mwerekanye ko muri mukuri.Nimwarimwima Imana izobavume

    Hhhahhhh,,, urakoze kwishyira kukarubanda @Dieudonné weee!! Mugabanye amanyanga yanyu cg muzabikureho bigire inzira,, mureke gukomeza kubeshya abo Bari b’urwanda mubashukisha ayoma plat-form yanyu apfuye gutyo,, bamwe mubakoresha amafuti ngo kugirango mukunde mwamamare,, turabazi bihagije ni murekereho turabarambiwe!! Mugabanye no gutesha igihe abantu ngo batore kndi uzi uwo washyizeho..... Reka ubujiji ibyuvuga mugenderaho ntagipimo tuzi cyabiremewe.

    Amahirwe n’imigisha k’umukobwa uzegukana irushanwa. Bose n’abanyaRwandakazi kandi bazakorera igihugu ibyo bazabasha kwiyandarika mutukana sibyo bizubaka igihugu uwatsinda wese numunyaRwandakazi kandi nunwana wacu! Ese umuntu utinyuka agatukana yasobanura ate ko amahitamo ye abereye ejo hazaza humwana w’umunyaRwandakazi! Biragayitse

    Jewe Ndu Murundi Nagomba Mbaze Abo Bagiriwe Ubuntu Nimana Bakaja Muriyo Comition Ati Mwase Abaturagi Ivyo Barigusa Camwaka Nyakwubahwa Kagame Ubutegetsi Kuko Yabuhawe Nabaturarwanda .Miss Rwanda 2019 Adatowe Ntizobeho Ubwenge Imana Yarabumuhaye Umuco Nuwo Wukuti Monora Vyose Aravyujuje Mureke Atware Ikamba Arayikwiye

    Ababantu bategura Miss biragaragarako bari bibereye mu bikoma kuva kera mbese nibintu byabo hagati yabo nabana bi Kigali bihitiramo uwo bashatse.Ibintu mbese bikaguma hagati yabo. Nizereko akarere ka Karongi kazahaguruka kakagaragira uyu mwali werekanyeko aho wava hose ushobora kuba Missk

    Ababantu bategura Miss biragaragarako bari bibereye mu bikoma kuva kera mbese nibintu byabo hagati yabo nabana bi Kigali bihitiramo uwo bashatse.Ibintu mbese bikaguma hagati yabo. Nizereko akarere ka Karongi kazahaguruka kakagaragira uyu mwali werekanyeko aho wava hose ushobora kuba Miss. Kabone nubwo waba nta mukorogo ufite no gutereka inzara.

    Ariko uretse kwirengagiza tuzi ko uwatowe nabantu benshi ahabwa ikamba rya miss popularity. Iryo naribura tuzamenya ko muri miss habamo ruswa. Ariko kuba miss nabyo niba ibikurikizwa azabyuzuza ndumva ntampamvu ataba we.

    ntakubeshye nanze ibya miss murabatekamutwe muba mugira mwirire amafaranga ibi nabonye birangirana nuyumunsi ntakubeshye umukuru wigihugu abihagarike turabirambiwe turabyanze mujye mushaka uwomushyiraho ntagutora mureke kwangiriza amafaranga yagakwiriye gufasha abakene barara ubusa birambabazaaaaa

    Mbega ubu ABA urajye tuburijwemo!!! Abaturarwanda twifuza kubina miss twitoreye nonentagaciro dufite!! Shn ibya ba miss we!!

    ahwiiiiii mbega amagambooo

    Njyewe ntabwo mbyumva miss Rwanda ni Mwiseneza Josiane ibindi simbizi.

    Uyu Dieudonne ntakwiriye kuyobora pee kuko ndabona afite ibitekerezo nkibyabana kdi agaragara nkukuze. Ese niba Miss w’URwanda agomba kuba afite ubwiza,Umucyo nubwenge kuki mushirho gahunda yo gutora. Miss Rwanda wemewe abanyaRwanda nibo bakabayembamuhitamo. Naho ibi mukora ninko kwikirigita warangiza ugaseka peee. Mukora ibyo mutazi mukabyita inyito idahuye nibyo mukora peee ese ubwo Miss Rwanda udakunzwe nabaturage yageza igihugu kuki kweri?Ese ibyo azakora azabibwira bande batarabanyarwanda?Ese niba abanyarwanda mubaha ibyo badashaka uwo mwizaniye ninde uzamutega amatwi?Dieudonne wowe subira kwishuri uzagaruke mubyo ukora umaze gusobanukirwa indanga gaciro zabanyarwanda.Ruswa igaragara muri miss Rwanda ntaho yageza igihugu cyacu gutonesha bamwe mukagira ngo ntabwo tureba. Burigihe Muyango mumushira imbere kdi mwamuhaye nimero 1 Ese murumva mutarivuyemo kweri?Miss twabaonye ukwiye ikamba numwe watowe nabanyarwanda kuva kumunsi wambere kugezankuwanyuma kuko yujujye ibisabwa byose. Ibyo urimo wivugisha uzabibona kuri 26 niho uzasobanukirwa agaciro kabanyarwanda kuko wowe ndaona urimo udutesha agaciro kdi ushinzwe gushiraho miss Coge Banque gusa. Miss Rwanda ashirwaho nabanyarwanda kdi tuzamwishiriraho kuko twamutoye.1

    njye ndabona abantu mutegura miss Rwanda muri ibigoryi kko umuntu wumuyobozi ugahangara ukavuga ayo magambo ubwose urabona amafranga twakoresheje tumutora yarapfuye ubusa hhhh muzibeshye mushyireho undi murebe josiane niwe miss Rwanda wa 2019 ubundi Twese imihigo

    Agatsiko kabantu ntabwo ari abanyarwanda iyo mvugo yabantu bihaye kuvugira abanyarwanda bose ni yagiswa.

    cyakora miss izaveho rwose kuko ntakamaro nanjye njyambona igirira igihugu cyacu ndebera nkuwo bagiye gusimbura ninkikihe gikorwa yakoze cyafashije igihugu cyacu kwel ayo mafaranga mushora muri iri rushwanwa muzashake undi mushinga muyashyiramo wagirira akamaro igihugu cyacu muve muri byo

    Ariko ibi nabyo ndabirambiwe, ubundi dieudonne nkubaze miss rwanda ntabwo ari miss w’abanyarwanda? Nonese iyo utinyuka ukavuga ngo mufite amabwiriza ayo mabwiriza adashingiye kubyifuzo byabanyarwanda kandi miss ari uwabanyarwanda ayo ni mabwiriza bwokoki? Ibyobintu byo kwirirwa mukina mubwonko bwabanyarwanda bifite iherezo vubaha.

    Ibyo uyu mugabo yavuze nibyo. Kwitwa KO ashyigikiwe nabenshi aribyo byamuhesha kuba miss? Niba ari ibyo babwira abandi bakobwa Bose bagataha agasigara wenyine hanyuma akazambikwa ikamba. Ikindi n’uko mugufana n’ikinyabupfura kirakenewe harimwo abafitr amagambo nk’ayabashumba. Ntawubabuza gufana ariko gerageza mugabanye Ubu indiscipline

    ariko mwagiye mwumva neza josiane nahatane nkabandi ntimugatoneshe ubwose abaye umwana wawe washimishwa nuko abona intsinzi atakoreye nahatane nkabandi bose miss rwanda si intambara nawe azi neza100% ko ashobora gutsinda cyangwa agatsindwa,nimutuze siwe ubyiha nubundi simwe mwamuzanye kwiyamamariza miss,kandi amajwi siyo yonyine azamuhesha ikamba niba tumukunze tuzakomeze tumukunde yatorwa atatorwa

    I love Dance

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa