skol
fortebet

Nyuma y’ibyo Harmonize yagaragaye akora agasabirwa gufungwa yafashe umwanzuro wo kwijyana mu maboko ya Polisi ya Tanzania[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamenyekanye cyane ku izina rya Harmonize, yafashe umwanzuro wo kwijyana ku biro bya polisi yo mu Mujyi wa Dar es Salaam nyuma yo gusabirwa gufungwa akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yishyikirije polisi kuri uyu wa Gatatu taliki ya 06 Gashyantare 2019 kugira ngo akorerwe ibizamini by’umubiri, mu rwego rwo kugaragaza ukur ntakuka ku byaha ashinjwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana mu masaa 8:30, polisi yo mu Mujyi wa Dar es Salaam, yatangaje ko uyu muhanzi yakiriwe ku biro bya polisi nyuma yo kumvikana kw’amakuru y’uko yabanje kumena Camera y’umunyamakuru wamufataga amashusho.

Harmonize ushinjwa gukoresha ibiyobya bwenge yageze muri Tanzania kuwa Gtandatu w’icyumweru gishize avuye muri Afurika y’Epfo, ahita ahabwa amabwiriza yo kwishyikiriza ibiro bya polisi bimwegereye.

Nyuma y’amafoto atandukanye umuhanzi Harmonize ukomeye cyane mu muziki wo muri Tanzania, aherutse gushyira hanze bigakakwa ko ari urumogi yanywagai, yahiseasabirwa gutabwa muri yombi mu gihe yaba akandagiye muri Tanzania.

Ibi byasabwe na Guverineri w’Intara ya Dar Es Salaam, Paul Makonda wavuze ko Harmonize agomba kuzafatwa agafunga nyuma y’aya mafoto amugaragaza ari kunywa urumogi kandi rusanzwe rutemewe muri Tanzania..

Guverineri Makonda yari yasabye inzego z’umutekano ko zitangira gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo cy’uyu muhanzi, byaramuka bimuhamye agatabwa muri yombi, nk’uko bigenda ku bandi bafashwe bakoresha ibiyobyabwenge.

Ifoto ya Mbere yagaragayeho uyu muhanzi arimo kunywa urumogi, yagaragaye ari mu nzu itunganya umuziki (studio) yo mu gihugu cya Ghana.

Kuriubu yamaze kwigeza imbere y’ubuyobozi, hategerejwe ikizava mu bizamini arakorerwa, yahamwa n’icyaha agafungwa,kitamuhama agakoeza gahunda ze nk’uko bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa