skol
fortebet

Nyuma y’igihe kitari gito Diamond yarabuze abana yabyaranye na Zari,yongeye kubonana nabo

Yanditswe: Sunday 14, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kubonana n’abana be babiri, Tiffah na Nillan Dangote yabyaranye n’Umugandekazi Zari Hassan, nyuma y’igihe kirekire uyu muhanzi yarifuje uko yabonana na bo ariko ntibimushobokere.

Sponsored Ad

Ni kenshi umuhanzi Diamond yakunze kugaragaza ko yabuze uko ahura n’abana be, bijyanye n’uko Zari yabamukumiraga amushinja kuba umubyeyi gito. Uyu muhanzi yanakunze kugaragaza ko yasabye Zari kenshi kohereza aba bana muri Tanzania, undi akabyanga.

Mu kwisobanura, Zari yakunze kugaragaza ko adashobora koherereza abana be umubyeyi gito utanaboherereza ibyo kubafasha.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yagaragaje ko yanejejwe no kongera kuganira n’abana be, anashyira ahagaragara amashusho agaragaza ari kuganira na bo.

Iyi videwo igaragaza Tiffah azenga amarira mu maso. Diamond avuga ko icyatumye uyu mukobwa we ananirwa kwifata agasuka amarira, ari uko yari akumbuye se umubyara bari bamaze igihe badahura.

Ku rundi ruhande Nillan we agaragara yasabwe n’ibyishimo, kubera kongera kubonana n’umubyeyi we bataherukaga guhura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa