skol
startimes

Umuhanzi wa Gospel ’Kagame Charles’ wakoze impanuka ikomeye agasimbuka urupfu,yatanze ubutumwa bukomeye [AMAFOTO+VIDEO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 February 2021 Yasuwe: 2979

Kagame Charles umuhanzi nyarwanda mu muziki wa Gospel ubarizwa muri Australia ari naho akorera umuziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Amakuru’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni nyuma y’iminsi micye asimbutse urupfu aho yakoze impanuka ikomeye ariko Imana igakinga ukuboko.


Kagame Charles usengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour, akaba amaraso mashya mu muziki wa Gospel ariko uri mu biganza byiza,dore ko abarizwa muri kompanyi izobereye mu gufasha abahanzi ba Gospel, Moriah Entertainment ibarizwamo abandi b’ibyamamare nka Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Richard Nick Ngendahayo, Kanuma Damascene, Fortran Bigirimana n’abandi.

Kuri ubu Charles Kagame yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ’Amakuru’ izaba iri kuri Album ye ya mbere yitwa ’Ntuzibagirwe’ izaba igizwe n’indirimbo 10. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Charles Kagame yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayinyujijemo ubutumwa busaba abantu bose kwicisha bugufi ntibishyire hejuru kubera icyubahiro n’ijambo bafite ku Isi. Yabasabye gufatira urugero kuri Yesu Kristo.

Ati "Indirimbo ivuga ku bantu bishize hejuru kubera icyubahiro n’ijambo bafite ku isi kandi nyamara cyaraturutse ku Mana, nashakaga kumvikanisha ko urugero rwiza ku bakristo ari Yesu waranzwe n’urukundo ndetse no guca bugufi. Gukomerwa amashyi, kwitwa abakomeye ntibigatume twishyira hejuru ngo tureke kumva abandagaye".

Ni indirimbo uyu muhanzi asohoye nyuma micye humvikanye amakuru y’uko yakoze impanuka ikomeye, abakunzi be bakomeza kwibaza ukuri kwayo n’uko yaba amerewe magingo aya. Ni muri urwo rwego twegereye uyu muramyi adutangariza uko yasimbutse urupfu muri iyi mpanuka yakoze anakomoza ku bikorwa yimirije imbere bijyanye n’umuziki we.

Uyu muramyi yagize ati: “Impanuka nakoze ni iy’imodoka nkaba naragize ikibazo cy’igufwa ry’akaboko k’iburyo, gusa ku bwo urukundo rw’Imana nkaba ndi amahoro ndetse ndi gukira”.

Yagize ikibazo cy’igufa ry’akaboko

Yavuze ko ibikorwa byinshi yateganyaga gukora mu muziki byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Muri ibyo bikorwa harimo indirimbo y’amashusho n’izindi zikiri muri Studio ukongeraho n’indi ndirimbo yifuza gukorana n’abandi bahanzi banyuranye (Collabo).

Ati “Ku ruhande rwa muzika naho nkomeje gukora cyane n’ubwo ibikorwa twari dufite byagiye bikomwa mu nkokora na Coronavirus bigatuma bitazira igihe bisanzwe bizira, muri ibyo bikorwa harimo nk’indirimbo y’amashusho yagombaga gusohoka vuba mbere y’uko ‘Guma mu rugo’ ya Kigali igaruka kuko hari scene zakorerwaga mu Rwanda. Ikindi hari indirimbo ziri muri studio ndetse harimo na collabo twifuga gukora mu gihe cyose Covid-19 yaba irangiye”.

Kagame Charles yasoje atanga ubutumwa ku bantu bose muri rusange, abasaba kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ati; “Ubu dukomeje kwirinda Covid-19 ndetse dushishikariza abakunzi bacu kuyirinda, turifuza ko bakomeza kudushyigikira ndetse bagashyigikira ibihangano byacu”. Umuramyi Kagame Charles mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo 4, zirimo; “Ahindura ibihe”, “Tubagarure”, “Ntuzibagirwe” ndetse n’indi yitwa “Naragukunze”.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NZIZA CYANE YA CHARLES KAGAME:

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wa musore w’i Burundi uherutse gukora ubukwe na Diane wamenyekaniye muri...

Ndayikingurikiye Fleury umusore wo mugihugu cy’i Burundi uzwi nka Legend...
9 March 2021 Yasuwe: 2731 0

Umukunzi wa Yverry yamukoreye agashya ku munsi we w’amavuko amubuza kugenda...

Ku wa gatanu tariki ya 05 Werurwe nibwo umuhanzi Yverry yizihije isabukuru...
8 March 2021 Yasuwe: 4760 0

Bwa mbere Platini yeruye ahishura aho yahuriye n’umukobwa baheruka...

Ku wa gatandatu ushize tariki ya 06 Werurwe 2021 ahagana mu masaha...
8 March 2021 Yasuwe: 3964 0

Abakobwa 20 bari mu mwiherero wo gushaka uzaba Miss Rwanda 2021 bapimwe...

Abakobwa 20 bari mu mwiherero wo gushaka uzaba Miss Rwanda 2021 bapimwe...
8 March 2021 Yasuwe: 3306 0

Michelle Iradukunda umunyamakuru wa RBA yamennye ibanga ry’urugo...

Michelle Iradukunda uzwi nka Michou, umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake...
8 March 2021 Yasuwe: 6631 0

Ama G The Black yikomye cyane Bruce Melodie

Umuraperi Ama G The Black wari umaze igihe adakora indirimbo yateguje iyo...
7 March 2021 Yasuwe: 4498 0