skol
fortebet

Nyuma y’imyaka 10 Kayitare Wayitare Dembe atumvikana mu muziki nyarwanda yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye umuzungukazi ufitanye isano rya hafi na Katty Perry[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Emmanuel uzwi ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe wamenyekaniye mu ndirimbo zivugira imfubyi z’abana basizwe iheruheru na Sida harimo nkizamenyekanye cyane arizo “Abana b’Afurika,East Africa nizindi nyinshi kuri ubu agarutse mu ruhando rwa Muzika aho ari gukora amashusho y’indirimbo afite yise ’Anita’ yakoreshejemo umuzungukazi ufitanye isano rya hafi na Katty Perry.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’imyaka irenga icumi uyu muhanzi atongera kumvikana mu ruhando rwa muzika nyarwanda ariko utarigeze yibagirana mu mitima y’abanyarwanda batari bake bo mu gihe cye bagiye bafashwa n’ubuhanzi bwe bwari bwiganjemo kuvugira abakene n’imfubyi,gusa nyuma akaza gusa n’uhagaritse iby’ubuhanzi akabanza kwita kuri A.H.R ’Amahoro Human Respect’ yashinze igamije gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu buzima.

Nyuma y’imyaka icumi Kayitare Wayitare Dembe akaba agarutse mu ruhando rwa muzika nyarwanda aho bivugwa ko ari gufata amashusho y’indirimbo afite yitwa ’Anita’ aho ngo yakoreshejemo umuzungu w’umunyamerikakazi witwa Maya ufitanye isano rya hafi na Katty Perry .

Ni mu mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kayitare Wayitare Dembe asa n’uri mu bihe byiza n’uyu muzungukazi witwa Maya,maze bituma twifuza kumenya ukuri kw’ayo mafoto niko gushaka umwe mu nshuti za hafi ya Kayitare Wayitare Dembe maze adusobanurira ko ari amafoto bafashwe ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye.

Iyi nshuti ya Kayitare Wayitare Dembe itashatse ko dutangaza amazina yayo twayibajije iby’uyu muzungukazi,maze itubwira ko bahuriye mu by’umushinga yatangije ugamije gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mu buzima nyuma aza kumenya ko ari n’umuhanzi,amusaba ko yamwumvisha ibihangano be byose akunda inkuru y’iyi ndirimbo yitwa ’Anita’ amubwira ko ari nziza kandi ko ngo ifite Story nziza bitewe nuko yari yagiye amusobanurira buri ndirimbo mu rurimi rw’iwabo rw’icyongereza.Kayitare Wayitare ngo bahise baganira ku by’amashusho y’iyi ndirimbo uko yaba ameze bahita bemeranya no kuyikorana ntakibazo.

Katty Perry ngo ni mubyara wa Maya wakoreshejwe mu mashusho ya Kayitare

Twifuje kumenya inkomoko y’uyu muzungukazi ufite izina rya Maya,maze iyi nshuti ya Kayitare itubwira ko akomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba ngo ari n’umuhanga mu gutegura imishinga ndetse ko n’ikirenzeho ari mubyarwa w’umuhanzikazi w’umunyamerika w’icyamamare ku isi uzwi nka Katty Perry.

Amashusho y’iyi ndirimbo ngo akaba ari gufatirwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda birimo Ku Kivu i Gisenyi no mu mugi wa Kigali.




Amafoto@Imbuga nkoranyambaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa