skol
fortebet

Nyuma y’imyaka 6, Juliana aje mu gitaramo cyo kumurika album ya Charly&Nina

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda wakunzwe mu myaka amaze akora muzika, yamaze kwemezwa nk’umushyitsi mukuru uzatarama ubwo itsinda rya Charly na Nina bazaba bamurika Album yabo ya mbere kuva bakwiyegurira muzika nk’uwuga.
Tariki ya 1 Ukoboza 2017 Charlotte Rulinda wamamaye nka Charly na mugenzi we Fatuma Muhoza wiyise Nina bazashyira kumugaragaro Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’.Ku mpapuro zamamaza iki igitaramo bigaragara ko kizabera mu mugi wa Kigali mu mahema ya (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda wakunzwe mu myaka amaze akora muzika, yamaze kwemezwa nk’umushyitsi mukuru uzatarama ubwo itsinda rya Charly na Nina bazaba bamurika Album yabo ya mbere kuva bakwiyegurira muzika nk’uwuga.

Tariki ya 1 Ukoboza 2017 Charlotte Rulinda wamamaye nka Charly na mugenzi we Fatuma Muhoza wiyise Nina bazashyira kumugaragaro Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’.Ku mpapuro zamamaza iki igitaramo bigaragara ko kizabera mu mugi wa Kigali mu mahema ya “Camp Kigali”

Mu kiganiro n’ikinyamakuru UMURYANGO, Muyoboke Alexis ureberera inyungu z’aba bahanzi, Charly na Nina,yemeje ko ibyo bagomba byose Juliana Kanyomozi bamaze kubinoza kuburyo hasigaye kumenya umunsi n’isaha uyu muhanzikazi azagerera mu Rwanda.

Alexis avuga ko bitari byoroshye kuganira na Juliana ariko ko babanje kumwumvisha indirimbo bitiriye Album bise ‘Imbaraga’ akumva ari nziza kandi ko nayo ikubiyemo ubutumwa bumeze nk’uburi mu ndirimbo ye nawe yise ‘Women’.Iyi ndirimbo yatumye Juliana yigarurira imitima ya benshi anahabwa ibikombe.

Yakomeje avuga ko Juliana bumvikanye kandi ko bose baharanira ko umugore yakomeza kugira ijambo no kwigira nk’uko bagenda bibagaruka mu bihangano byabo.

Alexi ati “ Ahaaa Julianna urazi ni umuntu ufite amateka muri aka karere turimo.Ni umwe mu bagore bagiye bagaragaza ingufu muri uyu muziki, yatwaye ibihembo byinshi ndetse anafite indirimbo irimo ubutumwa buhuye n’iyi ndirimbo ‘Imbaraga’ twitiriye indirimbo, uraziko amaze imyaka itandatu atagera mu gihugu namuhamagaye kenshi namubona ariko mubwiye y’uko ari Charly&Nina yumvise n’indirimbo birangira yemeye kuzaza kubafasha.”

Yakomeje avuga ko Big Furious waririmbanye na Charly&Nina indirimbo bise ’indoro’ nawe ashobora kuzagaragara muri icyo igitaramo ariko ko atavuga byinshi ko icyo bashakaga ari ukwerekana umushyitsi mukuru muri icyo gitaramo.

Julianna Kanyomozi azatarama mu kumurika album ya Charly na Nina

Charly na Nina bagiye kumurika album yabo ya mbere
Charly, w’imyaka 27, uririmbana na Nina atuye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Niboye naho Nina ubusanzwe witwa Fatuma Muhoza we akaba i Gikondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa