skol
fortebet

Christopher yasobanuye icyamuteye kujya kwiibana kandi nyamara yaramaze imyaka irenga 20 aba iwabo. (AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 19, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda Muneza Christopher,wamenyekaniye mu njyana ya RnB na Pop nyuma y’imyaka irenga 20 yose aba iwabo byaje kurangira nawe ahisemo kunjya kwibana ndetse aranasobanura n’impamvu yabimuteye naho asigaye acumbitse "akodesha"Inyamirambo. Ni mukiganiro Christopher yagiranye n’umunyamakuru Phil Peter aho yavuze impamvu yatumye ava iwabo maze akanjya kwibana aho akodesha...aha Christopher akaba yavuze ko hari igihe umuntu aba umugabo agakura maze ubundi bikaba ngobwa ko anjya kumenya (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda Muneza Christopher,wamenyekaniye mu njyana ya RnB na Pop nyuma y’imyaka irenga 20 yose aba iwabo byaje kurangira nawe ahisemo kunjya kwibana ndetse aranasobanura n’impamvu yabimuteye naho asigaye acumbitse "akodesha"Inyamirambo.

Ni mukiganiro Christopher yagiranye n’umunyamakuru Phil Peter aho yavuze impamvu yatumye ava iwabo maze akanjya kwibana aho akodesha...aha Christopher akaba yavuze ko hari igihe umuntu aba umugabo agakura maze ubundi bikaba ngobwa ko anjya kumenya ibye ntakomeze kubera umutwaro umuryango akaba ari muri urwo rwego yahisemo kunjya kwibana.

Christopher akaba yaravuye mu rugo iwabo ku italiki 2 Ukuboza 2016,hanyuma anjya gucumbika Inyamirambo ahazwi nko ku Ryanyuma..mugukomeza Christopher yabajijwe uko ubuzima bwo kwibana bumumereye nawe asubiza agira ati "Mu rugo turi abana batandatu,hari ikigare kinini cyane cy’abana bo mu rugo ,tuba twihagije kugira ngo habe hari Stories ziryoshye no gusererezanya...ntabwo umuntu abona umwanya wo kwitekerezaho ,,ariko nanjyaga mu rugo aho nashyize ishati..aho nashize inkweto nkaza sinzihasange..ariko iyo ubishyize iwawe, ewana umukozi arabikora neza..gusa nyine ntabwo aba ari nk’umugore cyangwa mushiki wawe..ewana nawe muba muri abajama tu..nawe aba afite akavuyo nkako ufite..ewana mbona ntari ku murongo tu..hari ukuntu abantu bagucompletant ntubimenye tu ..nabonye n’umwanya wo kwitekerezaho no kumenya utudefo narimfite ntarinzi".

Hanyuma mu gusoza Christopher yabajijwe kubinjyane n’ubwisanzure ndetse n’inshingano ze nk’umuntu ubu usigaye wimenya ,aha akaba yavuze ko we yagize inshingano kera kuko yagize amahirwe yo gukorera amafaranga afite imyaka 16 y’amavuko ayo mafaranga n’ubundi ngo akaba yari no kuzamutunga bitewe nuko guhera mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye yiyishyuriraga amafaranga y’Ishuli kugeza arangije amashuli Yisumbuye.

Christopher akomeza avuga ko we Inshingano yazigize kera bitewe nuko ayo mafaranga yakoreraga ngo yari kumutunga niyo yari kuba yaragiye kwibana...ndetse akaba yakomoje no ku bwigenge yagize nk’umuntu wavuye iwabo maze akanjya kwibana...aha akaba yavuze ko nta kintu kinini yavuga yahindutseho kuko buriya ngo kwigenga ahanani binjyana n’imico y’umuntu asanzwe afite..bitewe nuko ubusanzwe abantu benshi bakunda kumubwira ko aba mu buzima bw’irungu kuko ngo adakunda gusohoka...Muri make ngo nta kintu gihambaye kuri we cyahindutse bitewe n’imico yakuranye yo kutamenyera ibintu byo gusohoka.

Muneza Christopher akaba ari umuhanzi wazamukiye munzu itunganyirizwamo umuziki izwi ku izina rya Kina Music,hanyuma amenyekanira mu ndirimbo zagiye zikundwa cyane n’igitsina gore..harimo nka Uwo Munsi,Agatima ndetse nizindi nyinshi .

Ibitekerezo

  • amafoto ntagaragara

    Christopher uranyishe ngo muri abana 6 wowe c uri umwana? ntimukisubize mungobyi wana mukure mumutwe

    iki kinyarwanda ni bwoko ki ra? ngo yahisemo "kunjya" kwibana. kandi bigasubirwamo kenshi mukosore kabisa

    ark mungira amagambo atari abana se avuge ko ari abasaza woe iyo ungiye kuvuga abo muvukana ubavuga ute? ark muzi kumenya ibibi gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa