skol
fortebet

Nyuma y’Uburwayi bwa mama we ndetse n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we,ubu Zari nawe ari mu bitaro(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umugore w’ icyamamare Zari Hassan akaba n’ umufasha w’ umuhanzi Diamond ubu ari mu bitaro nyuma yo gupfusha uwahoze ari umugabo we wa mbere ndetse agiye abisikana na mama we bivugwa ko yorohewe ndetse ko yanatashye.
Zari ni umwe mu bagore bamaze kuba icyamamare mu karere k’ Afurika y’ iburasirazuba ariko ni mu ruhando rw’imyidagaduro kuko yibanda ku muziki ndetse n’ imideli. Uyu mugore uheruka kugira ibyago akabura uwahoze ari umugabo we banabyaranye abana batatu ariwe Ivan Seemwanga, aho (...)

Sponsored Ad

Umugore w’ icyamamare Zari Hassan akaba n’ umufasha w’ umuhanzi Diamond ubu ari mu bitaro nyuma yo gupfusha uwahoze ari umugabo we wa mbere ndetse agiye abisikana na mama we bivugwa ko yorohewe ndetse ko yanatashye.

Zari ni umwe mu bagore bamaze kuba icyamamare mu karere k’ Afurika y’ iburasirazuba ariko ni mu ruhando rw’imyidagaduro kuko yibanda ku muziki ndetse n’ imideli.

Uyu mugore uheruka kugira ibyago akabura uwahoze ari umugabo we banabyaranye abana batatu ariwe Ivan Seemwanga, aho yabanje nawe bitunguranye gufatwa n’indwara y’umutima nkiyo Mama wa Zari arwaye maze akanjyanwa mu bitaro mu gihugu cy’ Afurika yepfo ariko biza kuba ayubusa yitaba Imana maze ashyingurwa mu gihugu cya Uganda ari naho iwabo.

Nyuma yo gupfusha uyu wahoze ari umugabo we bakaza gutandukana agasanga umuhanzi Diamond, Zari yaje kongera guhura n’ ibyago mu cyumweru gishize aho umubyeyi we umubyara (Nyina) nawe yaje kunjyanwa mu bitaro bitewe n’ indwara y’ umutima nubundi.

Nubwo Zari nawe yanjyanwe mu bitaro umwe mu bavandimwe be witwa Ashutalal wakurikiranaga umubyeyi wabo yaraye atangaje ko umubyeyi wabo yakuwe mu bitaro ariko atarakira neza aho ari gukurikiranwa ari mu rugo.

Umuvandimwe wa Zari yatangaje ko umubyeyi wabo [uri ibumoso] nubwo yavuye mu bitaro akirwariye mu rugo

Yagize ati "Mwarakoze mwese ku bw’amasengesho. Mama yavuye mu bitaro, aracyafite intege nke gusa ari kuzanzamuka neza. Imana ni nziza."

Amakuru yuko Zari nawe yaba yagiye mu bitaro yamenyekanye ubwo umugabo we Diamond yabitangazaga asa nkaho ari kumwifuriza kurwara ubukira nubwo atigeze ahishura indwara arwaye.

Umugabo wa Zari,Diamond Platnumz yamwifurije ku rwara ubukira

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa snapchat yahashyize ifoto y’ umugore we Zari aryamye ku gitanda cyo mu Bitaro amwifuriza kurwara ubukira akoroherwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa