skol
fortebet

Prince Kid ushinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda yasubije abakunzi batari bake ba Mwiseneza Josiane basabye ko rihindurirwa izina rikitwa Miss Cogebanque

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ufite mu nshingano zo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yavuze ko nta mpamvu nimwe ihari yatuma irushanwa rya Miss Rwanda rihindura inyito rikitwa Miss Cogebanque.

Sponsored Ad

Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze imyaka 10 riba , irya 2019 niryo ryavugishije abantu benshi haba mu gihugu no hanze kubera ko uwari ubaye Miss Rwanda atari we bashakaga.

Abantu benshi bifuzaga ko Mwiseneza Josianne wabaye Miss Popularity ari we wari kuba Miss Rwanda 2019 bitewe n’uburyo bari bamushyigikiye cyane ndetse agaragaza no kugira abafana benshi cyane muri iri rushanwa, bavugaga ko abanyarwanda benshi bifuzaga ko Josianne ari we waba Miss Rwanda ariko bikarangira ikamba ryambitswe Nimwiza Meghan watunguranye cyane.

Bahise batangira kuvuga ko izina ryahinduka bakajya bamwita Miss Cogebanque ntiyitwe Miss Rwanda kuko n’ubundi uwo abanyarwanda batora atari we uba Miss, hari nabashinjaga Cogebanque gutanga umukobwa uba Miss.

Mu kiganiro Zinduka gica kuri Radio 10 mu masaha y’igitondo, Prince Kid yavuze ko igitekerezo cyo kwitirira irushanwa umuterankunga Mukuru atari cyiza cyane.

“Ibintu byo kuvuga ngo witiriye irushanwa umuterankunga mukuru w’irushanwa nibaza ko ataba ari igitekerezo cyiza cyane.”

Yongeyeho ko gutera inkunga igikorwa no kugitegura ari ibintu bibiri bitandukanye. Ntiyerura niba ababazwa cyangwa se ashimishwa nibivugwa, gusa ngo hari ibintu byinshi bigikeneye kuganirwaho.

Ati “ Njyewe ntabwo mvuga ngo birambabaza cyangwa biranshimisha ariko nyine bigaragara ko hari ibintu byinshi byo kuganiraho biba bigihari.”

Kuya 22 Mutarama 2019, hari ikinyamakuru kimwe gikorera kuri internet cyasohoye inkuru kibaza niba ‘bikwiye ko Miss Cogebanque yitirirwa Miss Rwanda’.

Prince Kid yavuze ko yaganiriye n’abanditse iyo nkuru bamwemerera ko hari byinshi bandikaga batageze kuri ‘terrain’.

Ati “Kandi nibaza ko n’abanditse iyo nkuru twagize umwanya wo kuganira cyane cyane ko nabo ubwabo bavuze ko mu byo twaganiraga batubwiraga twakavaringaga ibintu tudafite umwanya wo kuhagera ngo turebe ariko aho".

Ngo nyuma y’uko bagiranye ibiganiro inkuru banditse ku irushanwa zagaragaje ko harimo impinduka. Ati “Aho bahagereye nibaza ko inkuru bagiye batangaza zagiye zigaragaza ko hari ikintu cyagiye gihinduka. Nibaza ko rero nabwo byaba ari uguhangana cyane ahubwo n’ukurebera hamwe uburyo abantu baganira.”

Nimwiza Meghan w’imyaka 20 y’amavuko niwe wegukanye ikama rya Miss Rwanda 2019. Yahawe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift agenerwa n’umushahara 800 000 Frw ku kwezi byose akaba abihabwa na Cogebanque.

Ibitekerezo

  • Miss COGEBANK. None se ubu tugiye kuri terrain ninde uvugwa muri iki gihe? Ni Meghan cyangwa ni Josiane? Ejo nabonye ageze i Kigali aje gufata amafaranga yo kugura ya modoka yemerewe abantu bari kumwirukaho, nyamara kuri Meghan siko biri. Tujye twemera ko twahushije hanyuma tuzakosore iby’ubutaha, kuko mbona bikomeje gutya iyo Miss yarangira vuba.

    niba ibihembo nyamukuru imodoka n,umushahara ari ibya cogebanque wakumvisha abantu ute ko atari miss cogebanque
    uwatowe n,abanyarwanda benshii wamwita ngwiki

    hhhh na guma guma ijya gupfa ni uku byatangiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa