Nyuma ya Kigali, The Ben agiye gutaramira mu Ntara

11 January 2017. | Imyidagaduro | 1 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • Nyuma ya Kigali, The Ben agiye gutaramira mu Ntara

The Ben yagombaga guhaguruka mu Rwanda tariki 16 Mutarama 2016 akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iby’uru rugendo byamaze guhinduka kuko uyu muhanzi agomba gukorera ibindi bitaramo mu ntara nyuma yo gutaramira i Kigali.

Amakuru ahari ni uko The Ben yamaze kumvikana n’imwe mu masosiyete y’itumanaho ya hano mu Rwanda binyuze muri EAP ari nayo yamuzanye. Iyi sosiyete na EAP banogeje gahunda yo gukora ibindi bitaramo muri zimwe mu ntara z’u Rwanda.

JPEG - 135.7 kb
The Ben yakoze amateka mu gitaramo yakoreye i Kigali

The Ben ubwo yari mu kiganiro na Radio Isango Star yatangaje ko hari ibindi bitaramo agomba gukorera mu Rwanda ariko akavuga ko bidakunze yava mu Rwanda ku itariki ya 16 Mutarama, byaramuka byemeye akava mu Rwanda mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.

Amakuru kandi akavuga ko The Ben agomba gutangira ibitaramo byo mu ntara. Mu minsi ya vuba hakaza kuba ikiganiro n’abanyamakuru cyo kubasobanurira byinshi kuri iyi gahunda,.

The Ben ngo aratangirira ibitaramo mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu, gusa amatariki yo ntarashyirwa hanze.

Ibitekerezo
Tanga Igitekerezo