skol
fortebet

Nyuma ya Mavado Eddy Kenzo nawe yahawe ubutaka muri Gambia

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Edirisa Musuuza uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Eddy Kenzo mu minsi ishize yahawe ubutaka bw’ubuntu mu gihugu cya Gambia ibi bikaba bibaye nyuma yuko n’umuhanzi akaba n’umuvanzi w’indirimbo "Dj" wo mu gihugu cya Jamaica Mavado nawe bamuhaye ubutaka bungana na Hectare 20 zose bitewe nuburyo igitaramo cye kitabiriwe cyane n’abantu bakabakaba mu bihumbi mirongo itanu...akaba aribwo bwa mbere byari bibaye mu mateka y’imyidaganduro muri Gambia. u kiganiro n’umunyamakuru Douglas Lwanga kuri (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Edirisa Musuuza uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Eddy Kenzo mu minsi ishize yahawe ubutaka bw’ubuntu mu gihugu cya Gambia ibi bikaba bibaye nyuma yuko n’umuhanzi akaba n’umuvanzi w’indirimbo "Dj" wo mu gihugu cya Jamaica Mavado nawe bamuhaye ubutaka bungana na Hectare 20 zose bitewe nuburyo igitaramo cye kitabiriwe cyane n’abantu bakabakaba mu bihumbi mirongo itanu...akaba aribwo bwa mbere byari bibaye mu mateka y’imyidaganduro muri Gambia.

u kiganiro n’umunyamakuru Douglas Lwanga kuri televiziyo, Kenzo yavuze ko abaturage bo muri icyo gihugu bamwishimiye bagahitamo kumuha ubwo butaka.

Kugeza ubu ashimangira ko nibyangombwa by’ubutaka yamaze kubibona ubu bikaba byanditse ku izina rye.

Chimpreport ivuga ko ngo n’ubwo uyu musore yahawe ubu butaka ngo hari ingingo imwe agomba kubahiriza bakabona kubumwegurira burundu.

Iyo ngingo ntayindi ngo ni ukuhashyira inzu itunganya umuziki hanyuma abahanzi bo muri Gambia bakarushaho kubona umuyoboro ubafasha kwagura umuziki wabo.

Ibi bije nyuma y’uko uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo Sitya Loss” yigaruriye imitima y’abaturage ubwo mu minsi ishize yahakorerega igitaramo cy’amateka bigatuma bamugirira icyizere ari cyo kimuhesheje ubutaka bw’ubuntu.

Eddy Kenzo aherutse gutangaza ko afite undi mushinga wo gufungura akabari ku mazi akaba ari rimwe mu ishoramari ryaguye azaba akoze kuva yatangira umuziki we.

Eddy Kenzo ni umuhanzi wazamutse neza kandi byihuse akaba ari nawe muhanzi wa mbere muri East Africa watwaye award mpuzamahanga muri BET award 2015 aho yayitwaye nka Best new international artist ugenekereje mu Kinyarwanda ni umuhanzi mpuzamahanga mwiza ukizamuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa