skol
fortebet

Nyuma ya nyakwigendera Mowzey Radio,Weasel yavuze ibyagiye bimugora nyuma yo kumubura

Yanditswe: Saturday 02, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

UmuhanzI Douglas Mayanja wamenyekanye mu muziki nka Weasal, yavuze ko hari byinshi bikomeye yagiye ahura nabyo nyuma yo kubura mugenzi we Mowzey Radio bahoze baririmbana hamwe mu itsinda rya Good Lyfe ryari rimaze kwigarurira imitima ya benshi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Weasel yagiranye n’ikinyamakuru Squoop, yavuze ko nyuma y’urupfu ubuzima bwamugoye ariko akomezwa n’inshuti n’abavandimwe barimo Chameleone, King Saha na Spice Diana.

Avuga ko byamugoye cyane gukora igitaramo cyambere ari wenyine, kuko ari nabwo bwa mbere yari agiye ku rubyiniro ari wenyine mu gihe cyose yari amaze akora umuziki nk’uwabigize umwuga.

Yagize ati “Byari bigoye cyane cyane igihe najyaga ku rubyiniro tutari kumwe. Ndabyibuka byari i London ni nk’aho naniwe kuririmba. Twarafashanyaga, nkasoma ku mazi mu gihe ari kuririmba, nawe akabikora atyo, icyo gihe nari njyenyine ariko kubera urukundo rw’abafana nagerageje kubyitwaramo neza. Ubu ndi kumenyera kuririmba njyenyine.”

Weasel yavuze ko yababajwe bikomeye no kumva abantu bavuga ko yaba ari mu bishe mugenzi we bakagerekaho no gushaka kumubuza kuririmba indirimbo bakoranye.

Yagize ati “Ikintu cyambabaje kuruta ibindi byose numvise ko ngo twari mu bantu bishe Radio kandi ko ntakwiye kuririmba indirimbo ze. Abantu bakwiye kumenya ko twatangiye umuziki mu gihe kimwe. Twese nta mafaranga twari dufite, turahatana mu gihe apfuye abantu batangira kuvuga ibyo, ntabwo bikwiye. Ntabwo nkwiye kuzira ibyabaye byose muri uru rugendo nafatanyije n’umuvandimwe wanjye.”

Kuri ubu Weasal ntameranye neza n’umuryango wa Radio aho banamureze bamushinja gukoresha ibihangano bye mu buryo batumvikanyeho.

Uyu muhanzi kandi yahakanye amakuru y’ibihuha amaze iminsi avuga ko King Saha ashobora kuzasimbura Radio muri Good Lyfe, avuga ko bakorana nk’inshuti zisanzwe.

Ku italiki ya 01 Gashyantare 2019, mu rugo rwa Weasal hakorewe umuhango wo kwizihiza ubuzima bwa mugenzi we witabye Imana, mu gihe i Kigali mu Rwanda hateganyijwe igitaramo cyo kumwibuka kiza kubera muri Wakanda Villa i Kabeza.

Mowzey Radio yitabye Imana taliki ya 01 Gashyantare 2018, azize inkoni yakubitiwe mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu Mujyi wa Entebbe, kugeza ubu uwitwa Troy ushinjwa kumukubita arafunzwe ariko urubanza rwe ntabwo rurasomwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa