skol
fortebet

Nyuma ya Ommy Dimpoz undi muhanzi ukunzwe yaririmbye mu Kinyarwanda

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Harmonize mu ndirimbo ye nshya yise ‘DM Chick’ yaririmbye ikinyarwanda abwira umukobwa ko amukunda cyane.

Sponsored Ad


Umuhanzi Harmonize umwe mu bakunzwe mu gihugu cya Tanzania yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise DM Chick yahuriyemo n’ umuraperi Sarkodie ukorera umuziki we muri Ghana.

Iyi ndirimbo ikubiyemo indimi 3 zirimo Igiswahili , Icyongereza ndetse n’ Ikinyarwanda yumvikanamo uburyo uyu musore yakundanye n’umukobwa bahuriye ku rubuga rwa Instagram ndetse nyuma bakaza guhura yaramaze no kumusaba urukundo abinyujije mu ijambo ry’ ikinyarwanda“ Ndagukunda “ .

Iyi ndirimbo isohotse nyuma yuko umuhanzi Ommy Dimpoz nawe ukorera umuziki we muri Tanzania asohoye indirimbo ikubiyemo amagambo y’ ikinyarwanda abwira umukobwa ko ari “ Roho ye “ , ibi nanone byakozwe n’ umuhanzi Bebe Cool ukomoka muri Uganda ubwo yaririmbaga amagambo akubiyemo ururimi rw’ ikinyarwanda mu ndirimbo ” I DO “ ya Charly na Nina bafatanyije n’ uyu muhanzi ukorere umuziki we i Bugande.

bamwe mu bazi umuziki neza mu Rwanda bavuga ko niba ururimi rw’ ikinyarwanda rugeze ku kigero cyo kuba abahanzi bubatse izina barwifashisha nakabuza umuziki nyarwanda ugiye gutera imbere mu gihe cya vuba. Gusa hari n’abandi babona ko bano bahanzi yaba ari amayeri bize kugirango bashake amasoko i Kigali kugirango bajye batumirwa mu bitaramo bahabwe amafaranga ndetse bubake izina mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa