skol
fortebet

Alain Numa yaba yarabeshyeye Imana ku gitaramo cya Patient Bizimana

Yanditswe: Monday 02, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Alain Numa umukozi wa sosiyete ikomeye hano mu Rwanda yavuze ko mu gitaramo cya Pasika cyateguwe na Patient Bizimana yatumiyemo umuhanzikazi Sinach nta mvura izagwa ku munsi w’ igitaramo imvura yancuncumukiye ku bantu bakwira imishwaro bajya kugama.
Alain Numa ni umukozi w’imwe muri Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ashinzwe imenyekanishabikorwa. Ni umwe mu bakunze kuba hafi abahanzi nyarwanda by’umwihariko abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Alain Numa umaze imyaka 17 akorera iyi (...)

Sponsored Ad

Alain Numa umukozi wa sosiyete ikomeye hano mu Rwanda yavuze ko mu gitaramo cya Pasika cyateguwe na Patient Bizimana yatumiyemo umuhanzikazi Sinach nta mvura izagwa ku munsi w’ igitaramo imvura yancuncumukiye ku bantu bakwira imishwaro bajya kugama.

Alain Numa ni umukozi w’imwe muri Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ashinzwe imenyekanishabikorwa. Ni umwe mu bakunze kuba hafi abahanzi nyarwanda by’umwihariko abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Alain Numa umaze imyaka 17 akorera iyi Sosiyete y’itumanaho , akaba afite imyaka isaga 45 y’amavuko dore ko yavutse tariki 20 Nzeri 1973.

Taliki ya tariki 25 Werurwe 2018 ubwo Alarm Ministries yakoze igitaramo gikomeye bamurikiyemo album yabo nshya y’amashusho bise ’Turakomeye’. Ni igitaramo cyahuruje imbaga kirangwa n’udushya dutandukanye ndetse Alain nibwo Numa yatangaje amagambo akomeye arimo n’ubuhanuzi aho yavuze ko ubutaha ubwo Alarm Ministries izongera gukora igitaramo, hazakusanywa inkunga yo kugura kwasiteri izajya itwara abaririmbyi ndetse anavuga ko ari ubuhanuzi ndetse ko mu gitaramo cya Patient Bizimana kizaba kuri pasika tariki 1 Mata 2018 nta mvura izagwa kuko bahamagaye Imana kandi ikaba yarabumvise.

Ibyo yatangaje taliki ya 25 byabaye ikinyoma ] kuko ku munsi nyiri izina w’ igitaramo imvura yaguye igihe kirenze amasaha 3 abantu bakizwa n’amaguru bajya gushaka aho bugama imvura nubwo nyuma imvura yaje gucogora abantu bagaruka mu gitaramo bitwaje imitaka mu gihe hari n’abandi imvura yaciye intege bituma batitabira igitaramo .

Ibi bijya gusa nibya Bishop Rugagi Innocent wavuzweho ko yahanuriye Umunyana Shanitah ko azaba Miss Rwanda 2018, bikarangira atabigezeho, aba Igisonga cya Mbere. Mu gihe yatangaje ko ibyo yakoze bitari ubuhanuzi ahubwo yamusabiraga umugisha kandi ko iyo iza kubimbwira (Imana) ko agomba kuba nyampinga yari kuba we byanze bikunze.

Yagize ati “Ku itariki 4 Gashyantare nibwo nahamagaye umukobwa witwa Shanita mu rusengero, ise ni Umujyanama mu rusengero ndetse ni Umujyanama w’abagabo wungirije. Natunguwe no kumenya ko ari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndatangara […] Ntabwo habayeho ubuhanuzi habayeho gusabira umugisha Miss wacu […] Iyo iza kubimbwira (Imana) ko agomba kuba nyampinga yari kuba we byanze bikunze.”

Magingo aya haribazwa niba Alain Numa yarabeshywe n’ Imana yahamagaye ikamubwira ko imvura itazagwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa