skol
fortebet

Nyuma ya Platini undi muhanzi nyarwanda bamuteye gapapu bamutwara umukunzi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Emmy ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biravugwa ko yateye gapapu umukunzi wa Peace Jolis [Joyce Umuhoza] bahoze bakundana.

Sponsored Ad

Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy ku izina ry’ ubuhanzi ari mu rukundo rwihishe n’umukobwa wahoze akundana na Peace Jolis kuva mu 2016 bakaza gutandukana mu 2017 bikaba bivugwa ko yihise yikundanira na Emmy kuri ubu utakibarizwa muri Afurika y’ Iburasirazuba.

Bivugwa ko Peace yahoze akundana na Joyce Umuhoza kuva mu 2016 ariko urukundo rwabo ntibakunde kurwerura, muri 2017 baza gutandukana. Kuri ubungubu biravugwa ko Peace kuva mu mwaka wa 2017 bakimara gutandukana uyu mukobwa yahise acutika na Emmy aho uyu muhanzi akunze gushyira ubutitsa amafoto y’uyu mukobwa ku rubuga rwe rwa Whatsapp .

Mu kiganiro Emmy aherutse kugirana na Samedi détente, yemeye amakuru ko afite umukunzi mushya yasimbuje Rwagasana Meddy bakundanye bigakomera kuva mu 2016 ariko urukundo rwabo rukaza kuba nk’amateka.

Muri iki kiganiro Emmy yahishuye ko umukobwa bakundana ari umukobwa w’imibiri yombi, witonda, ukunda gusenga kandi uteye nk’igisabo, ibi bikaba bihura neza na Joyce Umuhoza[Hoza].

Yagize ati” Ntabwo wenda navuga byinshi kuko bimwe ni amabanga, gusa umukobwa dukundana ni Umunyarwandakazi. Ikintu cya mbere namukundiye ni umukobwa utuje, ubundi habaho urukundo[…] naramukunze nsanga nyuma yo kumukunda afite ibihuje nibyo nifuzaga. Ni umukobwa wubaha Imana usenga kandi nanjye nibyo nkunda.”

Yunzemo ati” Oooh ni umukobwa muremure[yibaza ati’buriya se ateye nk’igisabio ra?’ ] reka wenda mvuge gutyo w’imibiri yombi. Urabona naramukunze nza gusanga ajyanye n’ibyifuzo byanjye, urukundo rurizana iyo ukunze ugasanga ajyanye n’ibyo wahoraga wifuza biba byiza. Burya ntuzakunde umuntu kubera imiterere ye kuko bishobora gushira bitewe n’impamvu runaka.”

Hari amakuru avuga ko indirimbo Emmy yise ‘I Swear’ aheruka gushyira hanze , yayihimbye agendeye ku buzima bw’urukundo abanyemo na Hoza, akaba amaze kubona ko ari we yaremewe.

Ikindi nuko bumwe mu butumwa butandukanye Hoza yajyaga yandikirana na Peace wahoze ari umukunzi we yabusibye.

Ibi bijya gusa nibya Platini wo muri Dream Boys aho Mu mwaka wa 2013 nibwo umuhanzi Platini yatandukanye na Rozy nyuma yaho abaho acecetse atagaragaza uko ahagaze mu rukundo gusa mu ntangiro za 2015 nibwo uyu muhanzi yaje kubyemeza neza avugako yabonye undi mukunzi mushya ariwe Diane.

Icyaje kwerekana ko Platini yatandukanye na Diane nuko aba bombi basibye amafoto yabo bari kumwe yarari ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo instagram .aho nyuma yo gusiba buri rwibutso rwose Diane gushyiraho ifoto yerekana undi musore witwa Rutayisire Feston ndetse arenzaho rikomeye rivuga ngo uyu niwe byishimo byanjye.uyu musore nawe mu gihe kitarambiranye yahise amusubiza amubwira

agira ati “ Ndagukunda cyane kuruta byose ”.

Ibi akaba aribyo byishingirwaho bivugwa ko Peace na Platini batwawe abakunzi mu buryo budasobanutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa