startimes
startimes

Nyuma yo guhagarika Kwangwaru,indi ndirimbo ya Diamond yahagaritswe gukinwa muri Kenya kubera amagambo y’ubusambanyi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 28 August 2019 Yasuwe: 1839

Indirimbo Tetema y’umuhanzi Diamond Platnumz yafatanyije na RayVanny yahagaritswe gukinwa muri Kenya kubera amagambo yiswe ay’ubusambanyi arimo, ni nyuma y’uko na Kwangwaru yahagaritswe.


Sponsored Ad


Uretse iyi ndirimbo ya Diamond kandi, n’iyitwa na Wamlambez ya Sailors nayo yahagaritswe izira kugira ubutumwa bubi.

Izi ndirimbo uko ari ebyiri zikaba zemerewe gukomeza gukinwa mu tubari no mu tubyiniro gusa, ariko ahantu hari abana ntibyemewe.

The Citizens yanditse ko indirimbo zakunzwe cyane nka Tetema ya Diamond na Wamlambez ya Sailors zahagaritswe n’umuyobozi wa KFCB (Kenya Film Classification Board).

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu muyobozi mukuru wa KFCB, Dr Mutua Yavuze ko izi ndirimbo zirimo amagambo y’ubusambanyi zidakwiye gucurangwa ahantu hari abana cyangwa se mu birori runaka keretse mu tubyiniriro no mu tubari aho abana batemerewe kugera.

Yagize ati“Izi ndirimbo ntabwo zemerewe kongera gukinwa aho ari ho hose muri Kenya, nta mu Dj wemerewe kuzikina yaba kuri radiyo cyangwa cyangwa se mu bindi birori byahuje abantu.”

Akomeza avuga ko n’ubwo batabona uko bazihagarika burundu kuko zifite ubudahangarwa batahwema gushishikariza abanyakenya ko izi ndirimbo zigisha amagambo atari meza abana bato.

Ibi bikaba atari ubwa mbere bibaye kuko umwaka ushize n’indirimbo Kwangwaru ya Diamond Platinumz afatanyije na Hamonize nayo yahagaritswe kubera amagambo y’urukozasoni aririmbwamo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Harmonize yasebeje uwahoze ari umukunzi we ahishura n’uburyo yari yaremereye...

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi mukuru wa Konde Music Worldwide,...
11 August 2020 Yasuwe: 2172 0

Umuhanzikazi wo muri Uganda Jackie Chandiru bwa mbere yahishuye uburyo...

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Jackie Chandiru uzwi ku izina...
11 August 2020 Yasuwe: 1170 0

ShaddyBoo yagaragaje agahinda gakomeye yatewe na Polisi y’u Rwanda yinjiye...

Kuri iki cyumweru Tariki 9 nzeri 2020 Mbabazi Shadia uzwi nka (Shaddy Boo)...
10 August 2020 Yasuwe: 9168 2

Bruce Melody yihakanye ibyo kumenyekanisha muzika ya The Ben

Bruce Melody yahakanye ibyo gusinyisha umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka...
10 August 2020 Yasuwe: 703 0

Corazon Kwamboka wamenyekaniye mu gusakaza amafoto y’ubwambure bwe...

Corazon Kwamboka umukobwa wamamaye cyane ku mbugankoranyambaga kubera...
10 August 2020 Yasuwe: 2454 0

Mukuru wa Mariah Carey yaiyanye nyina mu rukiko amushinja kumushora mu...

Alison Carey, mukuru w’umuhanzikazi w’icyamamare Mariah Carey, yagejeje...
10 August 2020 Yasuwe: 1217 1