skol
fortebet

Nyuma yo guhemukirwa n’umuntu utaramenyekana,Anita Pendo yagize icyo asaba abakunzi be

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru, MC mu bitaramo akaba n’umu Dj ukomeye mu Rwanda Anita Pendo, nyuma yo kwibwa Konti ye ya Instagram yasabye abakunzi be kwitondera Konti iyo ariyo yose yagira icyo ibatangariza yitwaje izina rye..Anita Pendo yibwe konti ye ku itariki 2 Mutarama 2019, ahita yihutira kubimenyesha inzego z’umutekano nawe atagereza ko yazongera kuyibona ariko kugeza ubu icyizere gisa naho kimaze kuyoyoka.

Sponsored Ad

Ibi byatumye afata gahunda yo gufungura indi konte ariko anahitamo kubanza kwishinganisha ku mabi cyangwa ibindi bikorwa bitandukanye byakorerwa ku zindi konte zimwiyitirira.

Yavuze ko ko nyuma yo kwibwa konti ye afite impungenge z’ibyo ishobora gukoreshwa, icyakora ahamya ko yagerageje kuvugisha inzego zishinzwe umutekano ndetse akeka ko zikiri mu iperereza.

Yasoje yingingira abakunzi be ko bazajya bagira amakenga ku butumwa ubwari bwo bwose bashobora kwakira mu izina rya Anita Pendo, kuko bumwe bushobora kuba ari ubwe cyangwa ari ubw’abamwiyitirira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa