Nyuma yo gushwana, Diamond yahishuye icyo byamusabye kugirango Zari amubabarire(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 October 2017 Yasuwe: 6773

Diamond Platnumz yasobanuye ikintu cyazahuye umubano we n’umugore we Zari, nyuma y’uko umubano w’aba bombi wari warajemo agatotsi biturutse ku kuba Diamond yaraciye inyuma umugore we Zari akabyarana n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Nyuma y’igihe kitari gito hari gucicikana inkuru zavugaga ko umuhanzi Diamond Platnumz n’umugore we Zari baba bagiye gutandukana, Diamond Platnmuz yanyomoje ayo makuru avuga ko kuri ubu we n’umugore we babanye neza. Gusa Diamond akaba yatangaje ko byamusabye imbaraga zidasanzwe kugira ngo yinginge umugore we bakomeze kubana kuko umubano wabo waganaga habi.

Diamond na Zari bongeye kwiyunga nyuma yuko Zari yari yarasibye amafoto yose ya Diamond kuri Instagram ndetse akana mu Unfollowing...

Diamond avuga uko yabigenje ngo umugore we atamwanga yagize ati: Byansabye hafi isaha yose kugira ngo musabe ko twagumana, namusabye imbabazi ndamwinyinga kugira ngo abyumve ambabarire byaje kugera n’ubwo muririmbira kugira ngo abashe kubyumva.

Ibi biganiro Diamond avuga ko yabigiranye n’umugore we Zari ubwo ubwo yari akubutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo aje gutangizayo iduka rye rishya muri Tanzaniya mu cyumweru gishize.

Uyu ni Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz

Umubano wa Diamond Platnumz n’umugore we Zari wajemo agatotsi nyuma y’aho Hamisa Mobetto agaragarije ko umwana yabyaye ari uwa Diamond Planumz wari waranugwanuzweho kuba yaba ari we wamuteye iriya nda.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amafoto yaciye ibintu :Umusore w’umunyarwanda yifotoje acigatiye inkumi...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo agaragaza umusore wifotoje acigatiye...
24 April 2018 Yasuwe: 8225 0

Uko imbuga nkoranyambaga zirutana mu gukoreshwa ku isi hose mu mwaka wa...

Hashyizwe hanze uko imbuga nkoranyambaga zirutana mu gukoreshwa mu mwaka wa...
24 April 2018 Yasuwe: 1086 0

Umunyarwenya Gasumuni yasubije ikibazo cy’abibaza igihe azarongorera

Umunyarwenya Gasumuni cyangwa Atome yasubije abantu bose bamubaza igihe...
24 April 2018 Yasuwe: 2660 0

Hamisa Mobetto yongeye gushyushya imitwe y’abakunzi ba Diamond agaragaza ko...

Hamisa Mobetto yongeye gushyushya imitwe y’abakunzi ba Diamond agaragaza ko...
24 April 2018 Yasuwe: 3109 0

Kim Kardashian yongeye gushyira hanze amafoto yambaye ubusa asaba inkunga...

Umunyamideli ukomeye wo muri Amerika Kim Kardashian yongeye gutigisa imbuga...
23 April 2018 Yasuwe: 5016 0

Dore urutonde rw’ ibyamamarekazi bikurikirwa n’abantu benshi kuri...

Mu rutonde rw’ibyamamarekazi bukurikirwa cyane kurusha ibindi ku rubuga rwa...
23 April 2018 Yasuwe: 2002 0