skol
fortebet

Deborah umukobwa wa Apôtre Masasu agiye kurongorwa na Dr Musafiri Thacien

Yanditswe: Wednesday 22, May 2019

Sponsored Ad

skol

Imfura ya Apôtre Joshua Masasu, Deborah Uwamahoro Masasu agiye kurushingana na Dr Musafiri Thacien ndetse yerekanywe mu Itorero.

Sponsored Ad

Kuri Saint Valentin y’umwaka wa 2018, hari hasakajwe inkuru zashimangiraga ko Deborah Uwamahoro Masasu akundana na Patient Bizimana ku bw’amagambo babwiranye biciye ku mbuga nkoranyambaga uwo munsi.

Ntibyatinze, izi nkuru zakurikiwe n’izindi zishyushye cyane zashimangiraga ko uyu mukobwa yateye indobo Patient Bizimana ariko bombi ntacyo babivuzeho.

Deborah Uwamahoro Masasu ubu aritegura kurushingana n’undi musore witwa Dr Musafiri Thacien. Uyu yerekanwe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church i Masoro mu masengesho yayobowe na Pastor Lydia Masasu.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019 Musafiri Thacien yerekanwe mu rusengero umukunzi we adahari kuko asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonye akazi nyuma yo kurangiza Kaminuza.

Umugore wa Masasu ni we werekanye Dr Musafiri Thacien. Mu kumwerekana, abakirisitu ba Evangelical Restoration Church i Masoro bagaragaje ko bishimiye cyane uyu mukwe nk’uko bigaragara mu mashusho yafatiwe muri uru rusengero.

Hari aho yabajije abakirisitu niba bazi undi musore ugiye kwerekanwa, bose baterurira icya rimwe bati ‘Yego’, amaze kuvuga ko ari Musafiri Thacien bose icya rimwe bahise batera indirimbo yitwa ‘Uwo mugabo ndamwemera’.

Ni nabwo yahise asobanura ko umukobwa we Deborah Uwamahoro Masasu Imana yamugiriye neza abona impapuro zatumye abona imirimo muri Amerika aho asigaye aba.

Uwamahoro Masasu Deborah, ni umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu uyobora Itorero Evangelical Restoration Church. Ni umuvugabutumwa ukiri muto ukora umurimo w’Imana muri iri torero ahuriyemo n’umukunzi we; abifatanya no gukora ubushabitsi binyuze muri Deborah Masasu Collection.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa