skol
fortebet

Nyuma yo guterwa gapapu n’umunyarwandakazi,mushiki wa Diamond yatangaje ibyo yifuza ku mugabo wifuza kumurongora[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mushiki wa Diamond Platnumz ari we Esma Platnumz yatangaje ko yiteguye kuba yajya mu rukundo rushya gusa ahamya ko atifuza umugabo wirwa mu mikino yo Ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Esma Platnumz wari umugore wa Petit Man baje gutandukana ubwo Petit Man yamucaga inyuma ku mukobwa w’umunyarwandakazi kuri ubu unatwite inda ya Petit Man nk’uko Ghafla dukesha iyi nkuru ibigaragaza.

Gusa iyi ngo ntiyari inshuro ya mbere Petit Man aciye Esma inyuma kuko ari kenshi yagiye amufatana n’abandi bagore ariko akabyihanganira kugera ubwo kwihangana kwa Esma byanze nk’uko byagendekeye muramukazi we Zari.

Kuri ubu rero, Esma Platnumz ahamya ko yiteguye kujya mu rukundo rushya nyuma y’ibikomere yatewe n’umugabo we babyaranye umwana umwe. Umugabo w’indoto ze ndetse n’ibindi agomba kuba yujuje, yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Wasafi TV. Ubwo bamubazaga ku kijyanye n’urukundo rushya Esma.

Yagize ati:”Icya mbere umugabo nshaka ni umugabo uhamye (gentleman) wihagazeho rwose, ufite akazi keza. Sinshaka umuntu w’imikino ya za Instagram gusa wirirwa akora ubusa, ahubwo nshaka umugabo ufite intumbero tukaba twanategura ikintu runaka kandi kinini mu gihe kiri imbere. Muri make, ndashaka umugabo wigize nk’uko nanjye nigize.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa