Nyuma yo kubona amashusho y’indirimbo yakorewe,umuhanzi nyarwanda yaburiwe irengero(VIDEO+AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 November 2017 Yasuwe: 3949

Umuhanzi nyarwanda warumaze kumenyekana ku izina rya Red B nyuma yo kubona amashusho y;indirimbo yakorewe na Nameless Campos yahise aburirwa irengero.

Red B waburiwe irengero hano yari yambaye umupira wa Usengimana Faustin

Umuhanzi Nyarwanda uzwi nka Red B yaburiwe irengero nyuma yuko yari yarasezeranye na Nameless Campos kumukorera Video nziza,yayishima maze akamuha amafaranga y’amanyarwanda angana na 500,000.

Imwe mu mashusho agaragara mu ndirimbo ya Red B "I"

Nameless Campos aganira n’ikinyamakuru cy’umuryango.rw,yagize ati "Njyewe Red B twapanze Project maze twumvikana ko agomba kumpa 500,000 ubundi nkamukorera Video irenze,ariko mbona ntari kubyakira neza nibwo yabaye ampaye 250,000 ambwira ko andi azayampa nabona Final Project akayishima,ariko ikintu gitangaje nuko Project nayikoze ndayirangiza nawe aza kuyireba ndetse aranashima ambwira ko agiye kunzanira andi mafaranga asigaye,none hashize icyumweru cyose naramubuze".

Uyu muhanzi Red B bikaba bivugwa ko ngo n’iwabo bamaze nk’icyumweru batamubona ndetse batazi n’amakuru ye kuko na telefone ye idacamo.

Imwe mu mashusho agaragara muri iyi Ndirimbo ya Red B waburiwe irengero

Ubwo twageragezaga kubaza n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports "USENGIMANA Faustin" bakunze kuba bari kumwe,yatubwiye ko baherukana ataranjya mu mwiherero w’ikipe y’igihugu AMAVUBI.

Red B mu kaziga,hagati USENGIMANA Faustin,ku ruhande Murumuna we MANUCHO

Tubajije Nameless impamvu yumva yaba yaratumye Red B aburirwa irengero,nawe yabuze icyo avuga ubona asa nk’umuntu byarenze kuko ngo atariwe aka kanya uhangayitse kubera ko n’umuryango we wahangayitse.

Impamvu nyamukuru Nameless Campos atanga yaba yatumye ashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo ya Red B yise "I" kandi atarishyurwa amafaranga yose,ngo ni ukugira ngo byibura niba hari nicyo yabaye ibe ariyo ntandaro yo kuboneka kwe.


Ku muntu waba uzi amakuru yaho uyu muhanzi Red B yaba ari,akaba yabimenyesha nka Nameless Campos nawe byibura yabwira umuryango we.

REBA HASI AMASHUSHO YATUMYE UMUHANZI RED B ABURIRWA IRENGERO:

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jeanette Kagame yanenze imyitwarire ya bamwe mu bahanzi nyarwanda,agaragaza...

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018...
16 December 2018 Yasuwe: 360 0

Abafashije FDLR kugaba igitera batangiye kumenyekana [Video]

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akurikiranyweho gukorana...
14 December 2018 Yasuwe: 4855 0

Habura ibyumweri 2 ngo Meddy ajye gutaramira i Bujumbura hari abatangiye...

Mu gihugu cy’Uburundi aho Meddy agiye gutaramira hari igice cy’abantu...
14 December 2018 Yasuwe: 1835 5

Umugabo uherutse gushyingiranwa n’abagore 2 yabuze amafaranga yo kubajyana...

Tom Junior ukomoka muri Kenya uherutse gushyingiranwa n’abagore 2 arimo...
14 December 2018 Yasuwe: 1563 0

Nyina wa Hamisa yatunguwe no kubona Diamond atarifurije isabukuru nziza...

Nyina wa Diamond ngo yatunguwe no kubona Diamond atarifurije isabukuru...
14 December 2018 Yasuwe: 1929 0

Marina yiseguye ku bafana be nyuma yo gusebya bagenzi be ngo ni Shyari na...

Marina yasabye imbabazi abafana be n’abanyarwanda muri rusange bafashe nabi...
14 December 2018 Yasuwe: 1522 0