skol
fortebet

Nyuma yo kurushinga Elcy wavuzwe mu rukundo na King James yapfushije umubyeyi

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Ishimwe Elcy wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi King James yapfushije umubyeyi we, ni nyuma y’uko uyu mukobwa arushinze mu minsi ishize na Fuhad basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.
Elcy yanditse kuri instagram avuga ko aheruka guhura n’umubyeyi we kuburyo abyibuka nko guhobera kwa nyuma yahawe n’umubyeyi, yakomeje avuga ko akumbuye uburyo bajya baganira bagakubita agatwenge n’uburyo umubyeyi we yajyaga amubwira inkuru zisekeje. Ubutumwa bwa Elcy
Umwe mu bazi neza uyu muryango wo kwa (...)

Sponsored Ad

Ishimwe Elcy wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi King James yapfushije umubyeyi we, ni nyuma y’uko uyu mukobwa arushinze mu minsi ishize na Fuhad basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Elcy yanditse kuri instagram avuga ko aheruka guhura n’umubyeyi we kuburyo abyibuka nko guhobera kwa nyuma yahawe n’umubyeyi, yakomeje avuga ko akumbuye uburyo bajya baganira bagakubita agatwenge n’uburyo umubyeyi we yajyaga amubwira inkuru zisekeje.

Ubutumwa bwa Elcy

Umwe mu bazi neza uyu muryango wo kwa Elcy witwa ishimwechr kuri konti ya instagram yavuze ko yibuka neza amagambo yabwiwe n’uyu mubyeyi watabarutse, avuga ko yamubonanye urugwiro.

Yagize ati :” Sha n’ukuri byanze pe gusa sinzibagirwa ijambo yatubwiye nagusuye murugo ati"elcy muve hanze ndore imbeho yabaye nyinshi munjy munzu. Gusa imana ya mukunze kuturusha ngo abeza nibo imana ishaka. Mum wacu Rest in peace nzahora nkwibuka irugwiro rwawe nibyinshi navunga gusa imana yo nyine irabizi.”

Ingabire Habiba wahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 akaba ari n’umwe mu bakobwa bambariye Elcy Ishimwe mu bukkwe bwe, yanditse yihanganisha mugenzi, ati :”Mukomere cher!!imana imwakire mubayo kandi namwe ibahe kwihangana no gukomera.”

Amakuru aravuga ko uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa kabiri.

Ubutumwa bwa Habiba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa