skol
fortebet

Nyuma yo kuvuga ko Meddy bazamumesa nagera mu Burundi,ubu yashyiriweho umutekano udasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’ubutumwa bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko Meddy nagera i Burundi azomeswa (azicwa), kuri ubu abateguye ibitaramo bya Meddy batangaza ko azahabwa abapolisi bamucungira umutekana muri ibi bitaramo.

Sponsored Ad

Meddy nawe yari afite impungenge ku mutekano we igihe yaba ageze i Burundi, si Meddy wenyine kuko na Bruce Melodie nawe wari ufite ibitaramo bya noheli i Burundi nabyo bishobora gusubikwa kubw;umutekano we.

Bizimana Paulin, ukuriye ikigo cyitwa Crystal Events cyatumiye Meddy , mukiganiro yagiranye na igihe yatangaje ko bamaze kuganira na Meddy bamumara impungenge dore ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Bujumbura bwemeye ko azahabwa abapolisi bamurinda.

Yagize “Yari yagize ubwoba kuko abantu bamuhamagaraga ni benshi, Twakoranye inama n’abashinzwe umutekano, ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura, batubwiye ko nta kibazo na kimwe, bazaducungira umutekano, bazaduha abapolisi, bamucungira umutekano.”

Bizimana Paulin yemeza ko Meddy yabemereye ko azaza mu gitaramo bamutumiyemo i Burundi gusa ngo bategereje ko agera mu Rwanda bakanoza gahunda zabo neza.

Biteganyijwe ko Meddy azagera i Burundi ku wa 27 Ukuboza, nyuma y’ibitaramo bibiri ahafite azahita agaruka i Kigali aho azaririmba mu gitaramo cyo gutangira umwaka wa 2019 cya East African Party.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa