skol
fortebet

Nyuma yo kuvuga ko Miss Mwiseneza Josiane atwite mugenzi we nawe wabaye Miss Popularity yamugiriye inama[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube hagaragaye amakuru avuga ko Mwiseneza Josiane yaba atwite akaba ariyo mpamvu atakigaragara mu ruhame, gusa manager we yabihakanye avuga impamvu iri gutuma uyu mukobwa atagaragara muri iyi minsi.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube hagaragaye amakuru avuga ko Mwiseneza Josiane yaba atwite akaba ariyo mpamvu atakigaragara mu ruhame, gusa manager we yabihakanye avuga impamvu iri gutuma uyu mukobwa atagaragara muri iyi minsi.

Miss Josiane niwe nyampinga wakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, bituma ahabwa ikamba rya Miss Popularity 2019.

Abafana bashingiye ku kuba amaze ibyumweru bibiri atagaragara mu ruhame akaba ataboneka kuri telefone no ku mbuga nkoranyambaga batangira gukeka ko yaba atwite gusa aya makuru manager wa Miss Josiane yarayahakanye.

Miss Kirenga Albina Sydney wegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa ry’ubwiza rya 2016 (Miss Popular Elegancy Rwanda 2016), yatangaje ko niba Miss Mwiseneza Josiane atwite koko atakuramo inda kubera kurengera umuco nyarwanda no kubahiriza amategeko.

Ibi bije nyuma yahoo hamaze iminsi bivugwa ko Miss Josiane Mwiseneza wegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 (Miss Popularity Rwanda 2019) ko yaba atwite.

Nyuma yo guhwihwiswa n’abantu batandukanye ko Miss Mwiseneza Josiane yaba atwite ariko bikaba byaragizwe ibanga rikomeye hagati ya musaza we n’umujyanama we.

Miss Albina uhuje na Miss Mwiseneza kwegukana ikamba rya ‘Miss Popularity’ mu marushanwa atandukanye ariko yose abera hano mu Rwanda, yavuze ko Mwiseneza aramutse atwite byaba ari amakosa akomeye gusa ngo yumva atayikuramo.

Yagize ati: “Mwiseneza aramutse yaratwaye inda numva bitaba ari igitangaza, ni ibintu bishoboka cyane kuko na we ni umuntu nk’abandi, gusa byaba ari amakosa akomeye cyane kubera ko agifite ikamba nka Nyampinga kandi akaba atararitanga.”

Yakomeje agira ati: “Ariko na none ikindi ni uko aramutse atwaye inda numva atayikuramo kuko byaba bihabanye n’umuco nyarwanda ndetse n’amategeko y’igihugu cyacu ntabyemera, Imana na yo ibyanga urunuka. Biramutse bibaye ukuri rero yakwihangana akabyakira gusa agasaba imbabazi Abanyarwanda kubera amakosa ye.”

Uretse kuba Miss Albina ahuje na Miss Mwiseneza kwegukana ikamba rya ‘Miss Popularity’, Miss Albina asanga ngo ikintu yahuriyeho na Miss Mwiseneza mu kwegukana ririya kamba ari igikundiro abantu babagiriye, kuvuga bashize amanga nta gutinya batitaye ku ndimi z’amahanga ndetse no kwiyizera mbere y’uko abandi babagirira icyizere.

Ikindi kandi Miss Albina abona abantu bose bagomba kwitabira ni ukugerageza no guhatana mu bintu byose byemewe n’Imana na leta, nta gucika intege kuko buri gihe haba hari inzira ibintu bigomba kunyuramo bigatungana.

Ibitekerezo

  • Nicyo kibi cyo kuba umu Star.Biteza ibibazo aho kuzana umugisha.Usanga aba Star hafi ya bose bajya mu busambanyi.Bibabaza Imana cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    hhh @mazina: niba atwite aramaze rwose. Harya ubwirwa n’iki ko bibabaza Imana cyane yabikubwiriye hehe? Amadini yaraturindagije ni ukwirirwa turirimba n’ibyo tutazi iyo byaje bituruka. N’abiturikirizaho ibisasu bavuga ko ari ko "imana" yabo yabitegetse. Iyo bigeze mu bayehova bo biba ibindi kuko ngo nibo bazi ibyo Imana ishaka kurusha abagiye n’abahagaze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa