skol
fortebet

Nyuma yo kuvugwaho ko atwite,Miss Mwiseneza Josiane ari ahantu adashaka kugaragara[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Sunday Umujyanama wa Mwiseneza Josiane yatangaje ko ari ahantu ahuze arimo gukora ibikorwa bye yiyemeje kuzakora kandi ko ibivugwa ko atwite ataru ukuri.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko uyu mukobwa yaba atwite ndetse ko yaba yarishingiye umusore wamuteye inda.

Bamwe mu babonye aya makuru batangiye kugerageza kuvugisha Josiane ngo babe bamenya amakuru y’impamo gusa bamwe barayabuze kubera ko atakoreshaga imbuga nkoranyambaga ndetse na telephone ye njyendanwa.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Ikinyamakuru Ukwezi cyaganiriye n’umujyanama wa Mwiseneza Josiane ariwe Sunday Justin mu rwego rwo kumenya niba koko aya makuru ari impamo.

Justin yavuze ko amakuru yavuzwe yuko uyu mukobwa yaba atwite ari ibinyoma ndetse yemeza ko Josiane ari ahantu mu bikorwa bye.

Yagize ati “ Ukuri kwabyo nuko atari ukuri . ‘Josiane arihe’ Josiane ari ahantu adashaka kugaragara kuko ibikorwa bye byose ntitubikorera ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri telefone njyendanwa ye.”

Abajijwe niba inkuru yuko atwite yaramugezeho yavuze ko yabibonye gusa ko atigeze abiha agaciro ,Abajijwe niba Josiane abizi ko byavuzwe yasubije ko nawe atabizi kuko ahantu ari adakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa telephone njyendanwa.

Abajijwe icyo ashingiraho avuga ko adatwite Sunday yasubije ko abantu bamwemeza ko atwite ari Umuganga wamupimye cyangwa Nyiri ubwite Josiane cyangwa ababyeyi be bamubyaye.

Yaboneyeho kuvuga Josiane ari mu Rwanda kandi ko ibyo arimo abizi ndetse ko naho ari ahazi ndetse yongeraho ko ari mu kiruhuko.

Ati “Ese abantu barimo kumushaka barimo kumushakira he ? ni kuri Telefone cyangwa Instagram [..] biragaragara ko barimo kumushakira aho atari [..] ahubwo mutubwire tubereke aho mu mushakira.”

Yasoje avuga ko mu masezerano afitanye na Mwiseneza Josiane harimo no kumubera umuvugizi mu gihe adahari ndetse ahishurira abantu ko ameze neza ndetse ari kuruhuka ngo mu gihe gito abantu barongera kumubona ku mbuga nkoranyambaga ngo kuko nubwo azikoresha ngo ni gake cyane gashoboka.

Ibitekerezo

  • Iyo mushatse kugira umuntu umu star ku ngufu niko bigenda! Umuntu yiviriye mu rutoki iyo za rural Karongi ariko mwirirwa mumwica mu mutwe ngo yabaye igitangaza. Nimumuhe agahenge abanze amenyere Kigali nibura!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa