skol
fortebet

Nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga rya DNA Samuel Jackson ukina Filimi agasanga inkomoko ye ari muri Gabon,yahawe ubwenegihugu bw’iki gihugu

Yanditswe: Monday 05, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Benshi mu birabura bo muri Amerika bakomeje kwifashisha ikoranabuhanga rya DNA bashakisha inkomoko y’isekuru byabo, ibintu bikomeje kwibazwaho cyane na benshi bibaza impamvu birikuba muri ibi bihe.

Sponsored Ad

Samuel Leroy Jackson, icyamamare mu gukina filime ari muri Gabon kuva ku itariki 23 Nyakanga 2019, ubu ni umwenegihugu wa Gabon byemewe n’amategeko ushobora kwiyamamaza mu myanya itandukanye y’ubuyobozi muri iki gihugu agatorwa.

Uyu mukinnyi wa filimi mu minsi ishize nibwo yamenye ko afite inkomoko ahitwa i Benga muri Gabon, nyuma y’aho icyo gihugu kimuha ubwenegihugu, byerekanwa na pasiporo yahawe mu birori byari biyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alain-Claude Bilie By Nze.

Iki gikorwa kije gikurikira isezerano rya perezida Ali Bongo ONDIMBA wa Gabon yagize mu 2015, ubwo yahuraga n’Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika, bagera ku icumi mu birori byabereye i Libreville. Ni muri urwo rwego Ali Bongo, yemeje ko Samuel Leroy Jackson, ahabwa pasiporo isanzwe ya Gabon nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Alain-Claude Bilie By Nze.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abashimye iki gikorwa gusa mu banyarwanda bazikoresha , bashingiye ku ndirimbo nshya ya Beyonce, “Mood 4EVA” aririmbamo ko umugabo we Jay-Z yaba afite inkomoko mu Rwanda batangiye kuvuga ko uyu muhanzi w’icyamamare nawe yaba agiye guhabwa ubwenegihu bw’u Rwanda n’ubwo hari ababivuga batebya.

Umugabane wa Afurika umugane ufatwa nk’ushashe cyangwa uteretse k’ ubutunzi bukomeye ndetse isoko ry’uyu mugabane naryo rilaba rikomeje kwaguka mu buryo bugaragara, benshi mu basesenguzi bavuga ko ibi ari bimwe mubiri gutuma amahanga ashaka kwinjira mu isoko ry’uyu mugabane ririgukura munsi ku munsi.

Abaririmbyi , abashoramari batandukanye muri iyi minsi bari kwiyegereza cyane uyu mugane usa nuri kuzamuka uva mu mwijima wasigiwe n’ibihe by’ubukoloni n’intambara za politike n’ibindi byatumaga udatera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa