skol
fortebet

Nyuma yo kwiyomora kuri bagenzi be batangiranye,ubu Safi Madiba yinjiriye abahanzi bo muri Wasafi "Tanzania"(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Niyibikora Safi wihaye akazina ka Safi Madiba, uyu mugabo wasezeye mu itsinda rya Urban Boyz, agatangira gukora ibihangano kugiti cye, kuri ubu yatangiye kugaragaza umuhate n’ubushake bwo kuzamura muzika ye akayirenza imipaka y’u Rwanda.
Safi ntagihe kinini gishize avuze yuko asezeye mu itsinda yatangiranye naryo rya Urban Boyz, aho yahamyaga ko ntacyerekezo gihamye abona iritsinda rifite, ndetse nabasigaye bagize iritsinda bamaze kubyakira Humble Jizzo na Nizzo Kaboss kuri uyu wa Gatanu (...)

Sponsored Ad

Niyibikora Safi wihaye akazina ka Safi Madiba, uyu mugabo wasezeye mu itsinda rya Urban Boyz, agatangira gukora ibihangano kugiti cye, kuri ubu yatangiye kugaragaza umuhate n’ubushake bwo kuzamura muzika ye akayirenza imipaka y’u Rwanda.

Safi ntagihe kinini gishize avuze yuko asezeye mu itsinda yatangiranye naryo rya Urban Boyz, aho yahamyaga ko ntacyerekezo gihamye abona iritsinda rifite, ndetse nabasigaye bagize iritsinda bamaze kubyakira Humble Jizzo na Nizzo Kaboss kuri uyu wa Gatanu taliki ya 10 Ugushyingo 2017 bemeje ko Urban Boyz basigaye ari babiri kandi bagomba gukomeza urugendo bavugako Safi ari nk’umukozi wasezeye kampani kandi bitababuza gukomeza.

Safi na Rayvanny bafashe amashusho y’indirimbo bakoranye

Safi wiyomoye kubo batangiranye urugendo kuri ubu yatangiye kwikorana, aho aherutse gukora indirimbo ari kumwe na Meddy wari umaze iminsi ari mu Rwanda, aho iyi ndirimbo berekeje muri Uganda akaba ariho bajya gufatira amashusho.

Uretse indirimbo Safi yakoranye na Meddy, kuri ubu Niyibikora Safi ari mugihugu cya Tanzania aho ari gufata amashusho y’indirimbo ari kumwe n’umuhanzi ufite izina rikomeye muri Tanzania witwa Rayvanny.

Iyi ndirimbo Safi ari gukorana na Rayvanny ntibaratangaza izina ryayo gusa amakuru agera ku Ibyamamare.com ahamyako barangije gufata amashusho yafatiwe mu mujyi wa Dar Salaam, ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba.

Uyu Rayvanny ugiye gukorana indirimbo na Safi ni umwe mubahanzi bamaze kugira izina rikomeye muri East Africa yatwaye igihembo cya Bet Award, abarizwa mu inzu itunganya umuziki ya Wasafi iyoborwa na Diamond Platnumz, ni umwe mubahanzi bafite indirimbo zikunzwe cyane harimo nkiyo yise Kwetu, Zezeta , Unaibiwa, Salome yakoranye na Diamond nizindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa