skol
fortebet

Obama,Messi,Eminem,Bill Gates bafatwa nk’abadasanzwe ku isi kubera gukoresha imoso[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu batandukanye bakoresha imoso batangaza ko bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima, bituruka ku kuba bafatwa nk’abadasanzwe cyangwa se bafite ikibazo.

Sponsored Ad

Ku isi yose abantu bakoresha imoso babarirwa muri 12%. Mu rwego rwo kugaragaza ingorane bene abo bantu bahura nazo, mu isi yihariwe n’abantu bakoresha indyo, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso, wizihizwa buri mwaka Tariki ya 13 Kanama.

Mu Rwanda naho abakoresha imoso barahari nubwo nta mubare nyawo wabo uzwi. Bamwe mu bemeye kuganira na Kigali Today bahamya ko bakoresha ukuboko cyangwa ukuguru kw’imoso mu buryo bubabangukiye.

Ariko bagahuriza ku kuba mu mikurire yabo baragiye bafatwa nk’abantu badasanzwe cyangwa se bafite ikibazo. Kuburyo hari n’abahatiwe kwandikisha indyo ku ishuri.
Ndagijimana Robert, w’imyaka 25, avuga ko yatangiye amashuri abanza mu mwaka wa 1998. Icyo gihe mwarimu wamwigishaga ngo yabonye yandikisha imoso atangira kumukubita, kugeza igihe amenye kwandikisha indyo.
Agira ati “Byambayeho nyine ngitangira barabimbuza (kwandikisha imoso), nkazajya nkoresha indyo bampatiriza, nyine nza kubicikaho kubera inkoni no kumbwira nabi…mu kwandika ngakoresha indyo ariko mu bindi mu buzima busanzwe ngakoresha imoso.”

Gusenga Hachim nawe w’imyaka 31, avuga ko we akoresha imoso n’indyo mu bintu bitandukanye. Gusa ariko ngo mu gukina umupira w’amaguru, guhinga n’indi mirimo yo mu rugo itandukanye ayikoresha imoso.

Akiri muto, iyo yakoraga iyo mirimo ngo abantu babibonaga nabi, bumva ko atayikora neza, kugeza ubwo bamwise “Kamoso”.

Ati “Hari uturimo two mu rugo umuntu akoresha amaboko, naba ndi gukora nkoresha nk’imoso, mama akambwira ‘ubwo urakora ute, ubwo urabona ukuboko uri gukoresha, wakora ikintu kigacamo! Twaba turimo guhingana akambwira ati ‘jya hano wowe ukoresha imoso!”

Uretse gusa sosiyete yo mu gihe cyashize yabifataga nk’ikibazo. Bakomeza bavuga ko kuri ubu sosiyete isigaye ibona gukoresha imoso ari ibintu bisanzwe kuko ngo nta n’umwana ugikubitwa kubera ko ariyo yandikisha.

Ni iki gitera gukoresha imoso?

Prof. Sezibera Vincent, waminuje mu bijyanye n’imyitwarire ya muntu (Psychologist), akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko gukoresha imoso bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ibijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu ndetse n’ibijyanye n’uburyo bw’uko umuntu yitwara muri sosiyete.

Ku bijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu ngo ubwonko bw’umuntu bufite ibice bibiri icy’iburyo n’icy’ibumoso. Ibyo bice byombi bifite ukuntu bikorana mu gushyira ku murongo ibikorwa cyangwa imyitwarire y’umuntu.

Igikorwa gikozwe n’ukuboko kw’ibumoso, ubutumwa bwo gukoresha uko kuboko buba bwaturutse mu gice cy’iburyo cy’ubwoko, nk’uko igikozwe n’ukuboko kw’iburyo kiba cyaturutse mu gice cy’ubwonko cy’ibumoso.

Iyo havutse ikibazo muri uko gushyira ku murongo imyitwarire y’umuntu, ushobora gusanga umuntu akoresha akaboko kamwe (igice kimwe cy’ubwonko) ntashobore kuba yakoresha imoso n’indyo ahubwo agakoresha gusa imoso gusa; nkuko Prof. Sezibera abitangaza.

Yongera ho ko ku bijyanye n’uburyo umuntu yitwara mu muryango, gukoresha imoso bishobora guterwa no kwigana. Umwana ashobora gutangira yigana bagenzi be cyangwa abandi bantu bakoresha imoso nyuma ukazasanga ntabwo ashoboye kubivamo.

Gukubita umwana kuko akoresha imoso ni bibi

Prof. Sezibera akomeza avuga ko gukubita umwana kuko yandikisha imoso atari umuti, ahubwo ngo birushaho kumutera ibibazo ntiyigirire icyizere. Kuba ngo umwana yakwandikisha imoso ntaho bihuriye no kuba atazagira icyo yimarira mu buzima.

Akomeza avuga ko ahubwo uburyo umuryango ufata uwo mwana aribyo bishobora kumugiraho ingaruka mbi mu buzima.

Ati “Kuba wafata inkoni ukamukubita cyangwa se bagenzi be bakamuseka urumva ko hazamo ikintu cyo kugira isoni, ikimwaro (humiliation), umwana ntabe yagira ubushobozi bwo kwigaragaraza mu bandi.”

Yongera ho ko ibyo bishoboka gutuma umwana wakoreshaga imoso ari umuhanga bimuvira mo kuba umuswa atari uko adafite ubwenge ahubwo ari uko yagize ikimwaro kubera kumunnyega.

Hari ibihugu bihana abagaragaje ko bakoresha imoso

Urubuga randomhistory.com ruvuga ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abakoresha imoso bagaragara cyane mu bantu b’igitsina gabo kurusha ab’igitsina gore.

Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko mu bihugu byinshi by’Abayisilamu bibujijwe kurya ukoresheje akaboko k’imoso. Kuko ari ko bakoresha bisukura, bavuye mu bwiherero.

Ikindi kandi ngo kugaragaza ko ukoresha imoso mu ruhame, bihanirwa n’amategeko muri bimwe mu bihugu by’Abayisilamu harimo Saudi Arabia.

Mu idini ry’Abayahudi n’Abakristu, ukuboko kw’iburyo niko gukoreshwa mu bintu bitandukanye.

Nko mu Banyagatolika n’Abanglican, umupadiri cyangwa umupasiteri agomba gutanga umubiri wa Kristu akoresheje ukuboko kw’iburyo. Uwakiriye nawe, akawakiriza ukuboko rw’iburyo.

Ibindi bimenyetso Pasiteri cyangwa Padiri akora nko mu gutanga umugisha, abikoresha ukuboko kw’iburyo, ngo kuko kugaragaza ukuboko kw’Imana.

Ikindi ngo ni uko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa St. Lawrence University yo muri New York, muri Amerika, bwagaragaje ko abantu bakoresha imoso bagira ubwenge buri hejuru kurusha abakoresha indyo. Kuko ngo n’abahanga babayeho ku isi barimo Albert Einstein, Isaac Newton, nabo bakoreshaga imoso.

Ibyo ngo bikaba byashimangirwa nuko guhanahana ubutumwa hagati y’igice cy’iburyo cy’ubwonko n’icy’ibumoso, byihuta cyane ku bantu bakoresha imoso.

Bivuze ko ubutumwa butangwa byihuse, bigatuma abakoresha imoso babasha gukora ibintu byinshi vuba, kandi bagakoresha icyarimwe ibyo bice byombyi by’ubwonko mu buryo bworoshye.

Ikindi ngo muri rusange abantu bakoresha imoso bagorwa cyane no gucuranga gitari, gukoresha umukasi, n’ibindi bikoresho byinshi byagenwe abakoresha indyo.

Ibyamamare bitandukanye bikoresha imoso

-  Barak OBAMA: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA)
-  David CAMERON: Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza
-  Lionel MESSI: Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine
-  EMINEM : Umuraperi wo muri USA
-  Bill GATES: Umuhanga mu bijyanye na Mudasobwa wo muri USA
-  Angelina JOLIE: Umukinnyi wa Filime wo muri USA

N’abandi nka Oprah Winfrey, Fidel Castro, Baden-Powell, Charlie Chaplin na Bin Laden.

Abaperezida bayoboye Amerika bakoreshaga imoso bandika:

  • James A. Garfield (1831-1881) 20th
  • Herbert Hoover (1874-1964) 31st
  • Harry S. Truman (1884-1972) 33rd
  • Gerald Ford (1913- ) 38th
  • Ronald Reagan (1911 - ) 40th
  • George H.W. Bush (1924- ) 41st
  • Bill Clinton (1946- ) 42nd
  • Barack Obama (1961- ) 44th

Abahanzi b’ ibyamamare ku isi bikoresha imoso:

  • Carl Philipp Emanuel Bach, composer
  • David Byrne (Talking Heads)
  • Glen Campbell
  • Vicki Carr
  • Natale Cole
  • Kurt Cobain (Nirvana)
  • Phil Collins (Genesis)
  • Billy Corgan (Smashing Pumpkins)
  • Dick Dale (guitarist)
  • Don Everly (The Everly Brothers)
  • Phil Everly (The Everly Brothers)
  • Bela Fleck, jazz musician
  • Glenn Frey (the Eagles)
  • Eric Gale, guitarist
  • Noel Gallagher (Oasis) (?)
  • Errol Garner, jazz pianist
  • Judy Garland
  • Crysal Gayle
  • Kevin Griffin, guitarist & lead singer (Better than Ezra)
  • Thomas Hedley, vocalist/musician
  • Jimi Hendrix
  • Isaac Hayes
  • Tony Iommi, guitarist (Black Sabbath)
  • Albert King, guitarist
  • Melissa Manchester
  • Chuck Mangione, trumpet
  • Martina McBride ?, country music singer
  • Paul McCartney (the Beatles; Wings)
  • Christie Marie Melonson (opera)
  • George Michael (Wham!)
  • Peter Nero, conductor
  • Joe Perry ? (Aerosmith)
  • Robert Plant (Led Zepplin)
  • Cole Porter, song-writer
  • Sergei Rachmaninoff ?, composer
  • Maurice Ravel ?, composer
  • Lou Rawls
  • John Lydon a.k.a. Johnny Rotten (Sex Pistols / Public Image Ltd.)
  • Rich Szabo, trumpeter
  • Seal
  • Ringo Starr (?) (the Beatles)
  • Paul Simon (Simon & Garfunkel)
  • Tiny Tim
  • Rudy Valee
  • Lenny White, drummer
  • Paul Williams, song-writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa