skol
fortebet

Oda Paccy agiye kurongorwa n’umusore yasimbuje Lick Lick babyaranye

Yanditswe: Monday 19, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuraperi Oda Paccy yamaze gutangaza y’uko umwaka wa 2019 utazamusiga ari wenyine, ngo aritegura kurushinga n’umusore atifuza gutangaza kugeza ubu, avuga ko uwo bakundana atabarizwa mu ruhando rw’imyidagaduro.
Paccy uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Kano’ yanasohokanye n’amashusho yayo, avuga ko iby’urukundo rwe ari ibintu atagiye yifuza gutangaza kuko uwo bari kumwe ubu yamusabye ko yazerura ukuri ari uko bamaze kunoza neza imishinga y’ubukwe.
Mu mvugo yuzuye ibitwenge byinshi, uyu (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Oda Paccy yamaze gutangaza y’uko umwaka wa 2019 utazamusiga ari wenyine, ngo aritegura kurushinga n’umusore atifuza gutangaza kugeza ubu, avuga ko uwo bakundana atabarizwa mu ruhando rw’imyidagaduro.

Paccy uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Kano’ yanasohokanye n’amashusho yayo, avuga ko iby’urukundo rwe ari ibintu atagiye yifuza gutangaza kuko uwo bari kumwe ubu yamusabye ko yazerura ukuri ari uko bamaze kunoza neza imishinga y’ubukwe.

Mu mvugo yuzuye ibitwenge byinshi, uyu muhanzikazi yabwiye Isango Star ko uyu mwaka wa 2018 agiye gukomeza gukora ibikorwa bye bya muzika ari nako afatanya n’umukunzi we atatangaje amazina kwitegura neza ubukwe bwabo ahamya ko bushobora gutaha muri 2019 nta gihindutse.

Lick Lick uri hagati yavuzwe mu rukundo na Priscillah

Ngo yizeye ko umusore bari kumwe ubu batazashwana kuburyo byatuma ubukwe busubikwa, ngo umwaka ni ikintu gito cyane iyo umuntu afite ibyo gukora ari nayo mpamvu batihutiye kurushinga muri uyu mwaka wa 2018.Yagize ati :”....Umwaka ni ikintu gito cyane.None se ubu twatandukana nkabukorana nande?Akubita agatwenge…Urumva se atari umwaka umwe, 2019 .Ubu ni umwaka wo kubanza kwiyitaho.”

Abajijwe igituma atakora ubwo bukwe muri uyu mwaka wa 2018, yasubije ko hari byinshi bari kubanza gutunganya, ati :”Ni uko hari byinshi cyane bitaratungana tugomba gutegereza 2019.

Oda kandi yavuze ko uwo bakundana ari umunyarwanda yirinda gutanga akazi akora.Ngo icyo azi neza n’uko afite ubukwe muri 2019, ibirenze kuri ibyo n’ibintu atifuza kuvugaho cyane kuko igihe cyabyo kizagera bikamenyekana ’icyo nzi ni uko mfite ubukwe muri icyo gihe ibindi ntubimbaza’.

Akomeza avuga ko ubukwe bwe bushobora no kuba muri 2020 ashingiye ku kuba yakumvikana n’umusore akamusaba(gusaba no gukwa) muri Gashyantare, 2019 ubukwe bugataha muri 2020.

Ku bijyanye n’uko nta mafoto cyangwa se inkuru ivuga ko uyu musore yaba yaramusabye ko babana nk’umugabo n’umugore, Paccy yasubije ko ibye n’uwo musore biri mu nzira kandi ngo mu minsi micye azi neza ko azamusaba ko bagirana isezerano ryo kubana akaramata.

Oda Paccy agiye gukora ubukwe n’undi musore yasimbuje Producer Lick Lick byabyaranye umwana bise ‘Mbabazi’ akitiranwa na Se.Mu biganiro bitandukanye Lick Lick yagiye akoreshwa nta hantu na hamwe yigeza yumvikana avuga ko afitanye umwana na Oda Paccy wavutse yitwa Uzamberumwana Pacifique.

Oda yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Ni impfura mu muryango w’abana babiri, akaba afite nyina umubyara gusa.

Lick Lick wabyaranye na Oda Paccy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa