skol
fortebet

Oda Paccy ahamya ko umwana we ashobora kuzambara ibirenze kwikingaho ikoma

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Uzamberumwana Pacifique wiyeguriye imbuga nkoranyambaga na muzika Nyarwanda nka Oda Paccy, ahamya ko ibyo yakoze ataciye inka amabere ndetse ko abavuga ko yambaye ubusa bibeshye kuko n’umubyeyi we yakunze ifoto ye.
Kuva ifoto ya Oda Paccy yifotoje yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina yajya hanze yakomeje guca igikuba mu bantu, kugeza ubwo hari ibyamamare byakomeje kumwigana bikifotozanya ikoma ari nako bamwe bamuha inkwenene.
Ni inkundura yakurikiwe no guherekanya ifoto ya Oda Paccy mu (...)

Sponsored Ad

Uzamberumwana Pacifique wiyeguriye imbuga nkoranyambaga na muzika Nyarwanda nka Oda Paccy, ahamya ko ibyo yakoze ataciye inka amabere ndetse ko abavuga ko yambaye ubusa bibeshye kuko n’umubyeyi we yakunze ifoto ye.

Kuva ifoto ya Oda Paccy yifotoje yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina yajya hanze yakomeje guca igikuba mu bantu, kugeza ubwo hari ibyamamare byakomeje kumwigana bikifotozanya ikoma ari nako bamwe bamuha inkwenene.

Ni inkundura yakurikiwe no guherekanya ifoto ya Oda Paccy mu kiswe #Odachallenge,bamwe barashima abandi baranenga bati ’Yataye umuco nyarwanda ’ abandi ngo ’ni umwana w’umugi’.

Iyi foto yavugishije benshi
Uyu muraperi aho yari yicinya icyara kuko icyo yashakaga kwari ukwamamaza indirimbo nshya; yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avuga ko nta kosa yakoze mu kwifoto ndetse ko nta ndangagaciro z’umuco nyarwanda yishe n’ubwo benshi bakomezaga gusaba ko uyu mukobwa yajyanwa mu kigo ngororamuco bahuza neza nibyasabwe na Hon. Bamporiki Edouard.

Paccy uvuga ko ku munsi wa mbere w’icyumweru aribwo afata ibyemezo bikomeye yabwiye Magic Fm kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017 , ko abatumva neza uko umwana we yakiriye iriya foto ari abadashaka kubyumva kuko ari ibintu bisanzwe, yavuze ko umukobwa we yabonye ifoto ye ndetse ko atabitinzeho.

Ngo umwana we ashobora kuzaba umuntu urenze we ibyo we akora, yavuze ko umwana yabyaranye na Lick Lick umubonamo uwerekana imideli w’ejo hazaza mu Rwanda kandi yizeye ko ashobora kuzakora ibikorwa birenze ibyo Mama we yakoze akiri inkumi.

Abajijwe niba umubyeyi we ataramugaye kubera amafoto akunze gushyira hanze , Paccy yavuze ko mu bafana bakomeye bimena agira muri muzika no mu buzima busanzwe ari Mama we ndetse ko nawe ubwo yabonaga ifoto ye ntacyo yarangejeho ahubwo ngo yayihaye umugisha.

Yagize ati “ Mama wanjye ni umufana ukomeye kuri njye kandi yishimira ibyo nkora….Umufana wa mbere ngira ni Mama wanjye ibyo nakora byose aranshyigikira….ohhh umubyeyi amba hafi ntakibazo na kimwe mfite kuko kuri Cover ntabwo nambaye ubusa; nyine icyo nkubwira na Mama ntacyo yavuze kuko azi byose uko byagenze mbere y’uko mfata ariya mashusho n’amafoto.”

Uyu muraperi uherutse gukorana indirimbo na Urban Boys bise ‘Order’ yahamije ko Mama we ‘yahaye umugisha ‘amafoto yifotoje yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina akavugisha benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa