skol
fortebet

Oda Paccy yagize icyo avuga ku ifoto yashyize hanze igaragaraho umukobwa wambaye ubusa

Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Oda Paccy yavuze ko iriya photo yayikoresheje mu buryo bwo kumenyekanisha indirimbo ye nshya nta kindi kiyihishe inyuma.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Ukwakira nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaraho amagambo ateye urujijo ndetse yanditse mu buryo butandukanye benshi bise ko ari ukujijisha ndetse no gutuma abantu bayibazaho.

Mu magambo yanditse mu buryo butandukanye harimo ijambo IBYA ndetse rigakurikirwa n’irindi jambo Tsi gusa ryanditse mu magambo magufi aho yashakaga kuvuga ngo ‘Ibyatsi’ gusa mu kiganiro Paccy yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ibyanditse kuri icyo kirango ari uburyo bw’ubugeni bwakoreshejwe n’uwakoze iyo photo ndetse ubwambure bw’uwo mukobwa ugaragaraho atai uwo mu Rwanda.

Ati “Ibyanditse hariya nabyo ni ‘Ibyatsi’ ntaho bihuriye n’ibyo umuntu ashobora gutekereza. Ni uburyo bwo guhindura imyandikire ndetse ni ubugeni bw’uwakoze iriya foto agerageza kuyiryoshya.”

Yakomeje avuga ko yabikoze ashaka gutera amatsiko umuntu uzabona iriya foto, ku buryo anyoterwa kumva uko indirimbo izaba imeze. Yemeza ko abantu bazatungurwa.

Yasoje avuga ko iyi ndirimbo ye ikozwe mu njyana ya Hip Hop ndetse ikubiyemo ubutumwa bujyanye n’ubuzima busanzwe umuntu abamo ndetse n’agace gato k’urukundo

Ati “Narebye mu buzima busanzwe, hari ukuntu abantu tuba duteye, ibintu tuba dukunda rimwe na rimwe harimo n’abantu bakunda ibyatsi.”

Yasoje atubwira ko iyi ndirimbo izajya hanze kuwa Gatanu w’iki cyumweru aho mu buryo bw’amajwi yakozwe na Junior Multisystem n’aho amashusho ateganya ko azajya hanze mu byumweru bibiri biri imbere.

Ibitekerezo

  • uyu mukobwa nta ndangagaciro n’imwe imuranga kbs ahubwo commission y’umuco imwigeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa