skol
fortebet

Oda Paccy yahishuye amagambo ateye agahinda Producer Junior yamubwiye mbere y’uko acibwa akaboko ke k’ibumoso[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abaganga bafashe icyemezo cyo guca Junior Miltisystem ukuboko kw’ibumoso nyuma yo kubona ko kwangiritse cyane ku buryo gushobora kwangiza ibindi bice by’umubiri mu gihe kwaba kudaciwe. Ni inkuru yaciye umugongo benshi byumwihariko abahanzi bakoranye n’uyu musore.

Sponsored Ad

Junior Multisystem ni umwe mu batunganya umuziki bakomeye mu Rwanda aho yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bakomeye muri muzika Nyarwanda. Uyu musore wubatse izina rikomeye nyuma y’impanuka ikomeye yakoze aho yagonzwe n’imodoka ntibyakunze ko agumana amaboko ye yombi,amaboko yacurangiye abahanzi benshi indirimbo nyinshi zakunzwe, kuri ubu Junior ukuboko kwe kw’ibumoso kwamaze gucibwa.

Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bagaragaje amarangamutima yabo kuri Junior Miltisystem, Paccy yakoranye na Junior Cyane ku ndirimbo ya mbere y’uyu muhanzi ariwe wayikoze ndetse agenda amukorera nizindi zitandukanye nka ‘Gangster Love’, ‘Music’, ‘Banseka’, ‘Nzakuzire’, ‘Ndi uwawe’, ‘Miss President’, ‘Umusirimu’, ‘Love ya weekend’, ‘Igikuba’, ‘Igitego’, Order’, ‘Ibyatsi’ nizindi..,

Paccy yahishuye amagambo akomeye Junior yamubwiye ubwo baheruka gukorana indirimbo, yagize ati “ Mfite byinshi byo kukuvugaho ariko icyo ntakwibagirwa kurenza ibindi,mu minsi ishize waraje urakora nta gahunda nari mfite yo gukora ‘recording’ ariko warambwiye ngo ‘Paccy ngwino dukore bigishoboka ufatirana ibintu bigishoboka ” .

Mu minsi ishize ubwo Paccy yafunguraga inzu itunganya umuziki Junior ni umwe mu ba Producer bari bari gukorera muri iyi nzu.

Ibitekerezo

  • Muhumure imana itera amapfa itera naho bahahira

    Muhumure imana itera amapfa itera naho bahahira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa