skol
fortebet

Oda Paccy yasubije Bamporiki wamwambuye UBUTORE anerekwa itangazo rimukumira atari azi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umuraperikazi nyarwanda Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina rya Oda Paccy yasubije Bamporiki Edouard wamwambuye ’UBUTORE’ uherutse no kuvuga ko adashobora kumusaba imbabazi ku cyemezo yafashe.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Oda Paccy yakoranye na Isango Star yatangiye asobanura icyo yari agamije akoresha ifoto yatumye yamburwa UBUTORE ndetse n’abandi bantu ntibayivugeho rumwe,avuga ko impamvu yamuteye gukoresha iriya foto ari ukugira ngo abashe kwerekana ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Oda Paccy yabajijwe n’umunyamakuru ko yagira icyo avuga ku cyemezo yafatiwe cyo kwamburwa UBUTORE,maze avuga ko ntacyo ashobora kubivugaho bitewe nuko nanubu ngo atarasobanukirwa neza impamvu yatumye afatirwa icyemezo cyo kwa mburwa UBUTORE.

Ifoto ya Oda Paccy yatumye yamburwa UBUTORE

Umunyamakuru abajije Oda Paccy nkumuntu wagiye mu itorero ry’igihugu niba ibyo yakoze we abona nta kosa ririmo..nabwo yirinze kugira icyo abitangazaho mu ijambo rimwe ati "No Comment".

Oda Paccy abajijwe niba nta bucuti bundi busanzwe agirana na Depite Frank Habineza wamuvugiye akavuga ko ibyo yakoze nta cyaha kirimo ahubwo ko ari ikosa gusa,yavuze ko ntaho baziranye ndetse ko ataba no mu ishyaka rye ko yarahiye mu ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Oda Paccy kandi yabajijwe niba itangazo ryashyizwe hanze n’Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe niba naryo yaribonye,yavuze ko ntaryo yabonye maze umunyamakuru aboneraho kurimwereka ndetse aranarimusomera..aho iri tangazo ryari riri kuvuga ku indirimbo n’ibindi bihangano byose bifite aho bihuriye no gutesha agaciro umwana w’umunyarwandakazi ndetse bagaruka no kuri uyu muhanzikazi.

Itangazo ryo kuwa 24 Ukwakira 2018 ruragira riti "IMpamvu:Gusaba gushyiraho ingamba ikumira ibihangano by’urukozasoni

Nyakubahwa Minisitiri,

Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe iharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kwimakaza umuco w’amahoro,imaze kubona amafoto,amashusho y’urukozasoni akwirakwizwa na bamwe mu bahanzi by’umwihariko ayakwirakwijwe n’umuhanzi UZAMBERUMWANA Odda Passy,yamaganye byimazeyo imyitwarire itesha agaciro umugore kuko inyuranye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ni muri urwo rwego Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe isaba:

-Minisiteri ya Siporo n’Umuco gushyiraho uburyo bwo kugenzura no gukumira ibihangano bigaragaramo gutesha agaciro umugore bitarasohoka.

-Inteko Nyarwanda y’Ururimi gukorana n’urwego rw’abahanzi nyarwanda n’ibigo by’itangazamakuru hagamijwe gusesengura no guhagarika ibihangano bipfobya indagagaciro z’umuco nyarwanda.

-Abanyarwanda bose n’abafite ibitangazamakuru by’umwihariko gukumira no kurwanya abakoresha amafoto,amashusho,indirimbo,n’ubundi buryo bwose bukoreshwa binyuranyije n’umuco nyarwanda.

-Abahanzi kuba intangarugero mu kwirinda ibihangano bitesha agaciro umuco nyarwanda n’umugore by’umwihariko.

-Ko ibihano biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda byakubahirizwa mu rwego rwo guca burundu imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bahanzi bakwirakiza amashusho y’urukozasoni.

Pro-Femmes/Twese Hamwe iboneyeho umwanya wo gushimira inzego za Leta n’abandi bose bafashe iya mbere mu kwamagana imyitwarire y’umuhanzi wavuzwe harugugu ’Oda Paccy’.

Iryo rikaba ryari itangazo Impuzamiryango Pro-Femmes/Twese Hamwe yashyize hanze nyuma yo kubona ifoto ya Oda Paccy isaba Minisiteri y’umuco na Siporo gukumira abahanzi n’ibihangano bihabanye n’umuco byiganjemo iby’urukozasoni.

Nyuma yo gusomera Oda Paccy iri tangazo umunyamakuru yamubajije uko byagenda baramutse bashyizeho itegeko ngo umuhanzi wese ukoze indirimbo mbere y’uko ayishyira hanze azanjya agenda bakayumva niba idahabanye n’umuco,Paccy avuga ko atazi nawe uko byagenda ndetse ko nta n’ibirenze yabivugaho n’ibiza aribwo azabona ibyo avuga.

Ubwo Oda Paccy yashyiraga hanze ifoto yambaye ubusa yikinze ikoma ku myanya ye y’ibanga

Ndetse aha Paccy yakomeje avuga ko n’ubundi nta muntu ukwiriye gutesha agaciro umugore ndetse anavuga ko ari umuntu wubaha umugore wifuza ko umugore atera imbere aho ngo yagiye anakora indirimmbo nyinshi zitandukanye zivuga ku gaciro k’umugore.

Umunyamakuru kandi yabajije Oda Paccy ko bashyizeho itegeko ryo kuzanjya babanza kwerekana ibihangano byabo mbere y’uko babisohora niba byaba bikiri ubuhanzi,Oda Paccy asubiza avuga ko umuziki nyarwanda hari urwego rundi ushaka kugeraho kandi ko batabikora badahanganye n’abandi naho isko ry’umuziki ubu rigeze gusa yemeza ko byibura hari ubundi buryo bukoresha kugira ngo hatazabaho kuba batandukira bagatakaza ka Gaciro.

Oda Paccy yabwiwe n’umunyamakuru ko hari itegeko rihana umuntu watandukiriye umuco ndetse amubaza ko atari byiza kuba yakwamburwa UBUTORE kuruta ko bakoresha itegeko bamuhana,asubiza aseka nabyo mu ijambo rimwe agira ati "Nta kintu ibyo nabivugaho".

Oda Paccy abajijwe niba yaba yarageze ku ntego ye yashakaga kugeraho ashyira hanze ifoto yavugishije abantu batari bake y’amamaza indirimbo ye nshya yise "IBYA tsi",ati "Sinavuga ko intego yanjye nayigezeho kubera ko icya mbere na mbere kwari ukugeza ubu butumwa ku banyarwanda kubera ko wenda abantu benshi bakoresha ibyo biyobyabwenge baba ari urubyiruko,kandi gukora iriya ndirimbo abantu bakomeje kwibaza ngo ni ukubera iki yaririmbye IBYATSI,ntabwo nari kuyita ngo twirinde IBIYOBYABWENGE byaba bimeze nk’umuvugo kuko TWIRINDE IBIYOBYABWENGE ni iikintu gisanzwe..nagombaga gukoresha ya nkuru urubyiruko ruzisangamo..".

Oda Paccy yazize ifoto ya Cardi B yakoresheje yambaye ubusa

Umunyamakuru aha akaba yabwiye Paccy ko intego ye yayigezweho yavuzwe cyane nawe amusubiza avuga ko icya mbere atari ukuvugwa ahubwo ko ari ukuba umuntu wese yarashatse uburyo yumva iyo ndirimbo ndetse akumva n’ubutumwa yashakaga gutambutsa akeka ko bwageze ku bantu benshi cyane.

Paccy umunyamakuru yamubajije niba byibura hari undi muntu udasanzwe amukunda niba ashobora kumukunda kubera indirimbo ’Ibyatsi’,yavuze ko akora iyi ndirimbo ibyo bintu atabanje kubitekereza ko byabaho kuko ngo akora iriya ndirimbo yashakaga gutanga umusanzu kuri Leta ashishikariza abantu kureka ibiyobyabwenge ndeste abicishije muri ya njyana ye y’umwimerere ya Hip Hop abantu bashobora kumva bakaba banabyina.

Oda kandi yabajijwe niba abona ibyo yakoze ari ikibazo gikomereye igihugu ku buryo bafata umwanya bakakivugaho,avuga ko buri kintu kigira impamvu ko hari n’ibindi bibazo bikomeye cyane harimo nk’abantu ngo barya amafaranga ya VUP ndetse arongera ahamya ko hari ibibazo bindi byinshi bibugarije.

Ibitekerezo

  • Aka ni akabazo gato cyane urwanda ibibazo dufite bidutera ubukene,akarengane,ubusumbane bukabije mu mishahara, mu itangwa ry’akazi, umutungo wa rubanda unyerezwa, kutagira amazi meza,kutagira uburezi busobanutse aho usang abantu biga amashuri atagira ubwenge.

    ese koko ’’no comment" nicyo gisubizo nk’umuntu wize indangangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda nk’intore?

    ese koko ’’no comment" nicyo gisubizo nk’umuntu wize indangangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda nk’intore?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa