skol
fortebet

Oda Paccy yeruye avuga uko nyina yakiriye indirimbo ye ibyatsi yatumye yirukanwa mu itorero

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Yavuze ko nyina yayakiriye neza kuko ngo na mbere yuko ajya kuyandika ari mu bantu ba mbere bamuhayeho ibitekerezo.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize nibwo kumbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto igaraza ifoto y’ikirango cy’indirimbo ibyatsi yavugishije benshi kubera uburyo iyo foto yarikozemo.

Mu busobanura Oda Paccy yatanganze yavuze ko uwakoze ifoto yayikoze mu buryo bwe ndetse akomeza ashimangira ko ibyo abantu batekereza kuri iyo photo bihabanye n’ukuri kwako ndetse aboneraho no gusaba buri umwe wese wagize icyo avuga kuri iyo photo ko yategereza akazunga ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo.

Iyi foto yaje gufata indi ntera yo hejuru kugera ubwo Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard asohora itangazo rimwamagana ndetse akurwa mu ntore zatojwe mu myaka yashize. Ibi Oda Paccy yirinze kugira icyo abivugaho aryumaho gusa akavuga ko adashobora kugira icyo avuga kuko uriya ari umuyobozi.

Mu minsi ishize nibwo Paccy yeruye ukuri avuga iriya ndirimbo yashakaga kwerekana ubury ibiyobyabwenge biyobya abantu rimwe bigatuma bikora ibidahwitse ku mbuga nkoranyambaga birimo kwifotoza bambaye ubusa byose baba batewe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro Paccy aherutse kugirana n’Isimbi yavuze ko nyina iriya ndirimbo yayakiriye neza ndetse ko ari mu bantu bambere bamuhayeho ibikerezo mbere yuko ikorwa.

Tagize ati” “Mama nta kibazo byamuteye, njya kuyandika ari mu bantu bampayeho ibitekerezo. Imaze gusohoka yarayumvise kandi na we azi ko nta kibazo na kimwe cyari gikubiye mu ndirimbo.”

Paccy yavuze ko yayihimbye yicaye iwabo mu rugo arimo ategura ibyo guteka. Ati “Nari ngiye guteka, narimo ntotora dodo, ndavuga nti iyi ndirimbo reka nyite ibyatsi. Ni uko byahise biza mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda gukoresha bimwe mu byatsi by’ibiyobyabwenge.”

Gusa ku ruhande rwa Bamporiki Perezida w’Itorero ry’Igihugu yavuze ko Paccy akwiriye gufata umwanya agasaba imbabazi ku makosa yakoze akababariwa cyangwa ntababariwe.

Ati” “ibyo nakoze byari bikwiye, wenda uburyo byakozwe ni cyo kibazo, twigira mu makosa, ubutaha bizakorwa neza, nk’intore niba ashaka [Paccy] kugumana izina ry’ubutore asabe imbabazi niba atabishaka abireke."

Gusa Oda Paccy kugera magingo aya avuga ko ataravugana n’uyu muyobozi ndetse ngo ntibaravugana mubuzima. Gusa yasoje avuga ko kuri ubu ari mu myiteguro yo gushaka uk yakora aya mashusho y’iyi ndirimbo yavugishije benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa