skol
fortebet

Oda Paccy yongeye kwifotoza, yashyize ikiganza ku myanya y’ibanga-AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] yafotowe amafoto yatunguye benshi bibaza ubuhanga yabikoranye kugirango uwamufotoraga nta murunguruke, uyu mukobwa yabikoze yabanje kubyigaho.
Mu kiganiro na IGIHE ducyesha iyi nkuru, OdaPaccy yavuze ko kwifotoza atya ari ibintu yumva ko “bigezweho kandi bigaragaza umwihariko w’umuhanzi”. Ati “Nifotoje gutya kugira ngo nzane impinduka, ibintu bikwiye guhinduka.”
Aya mafoto y’ubwambure yayifotoreje kuri Stipp Hotel mu Kiyovu.Abajijwe uko yabigenje (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] yafotowe amafoto yatunguye benshi bibaza ubuhanga yabikoranye kugirango uwamufotoraga nta murunguruke, uyu mukobwa yabikoze yabanje kubyigaho.

Mu kiganiro na IGIHE ducyesha iyi nkuru, OdaPaccy yavuze ko kwifotoza atya ari ibintu yumva ko “bigezweho kandi bigaragaza umwihariko w’umuhanzi”. Ati “Nifotoje gutya kugira ngo nzane impinduka, ibintu bikwiye guhinduka.”


Aya mafoto y’ubwambure yayifotoreje kuri Stipp Hotel mu Kiyovu.Abajijwe uko yabigenje kugirango umufotozi atarabukwa ubwambure bwe yavuze ko ari ibintu yatekerejeho mbere y’uko abikora.

Aho yagize ati “Mu kwifotoza nagerageje gushaka ahantu hajya kuba nk’agashyamba mbese hasa icyatsi, hariya hari hajyanye n’ibyo nifuzaga kugeraho. Ni mu Kiyovu kuri Stipp Hotel.”


Paccy yagiye anengwa kubera gushyira hanze amafoto bamwe bafata nk’urukozasoni

Yungamo ati “Naramubwiraga akipfuka mu maso nkabanza ngatunganya ikoma neza ubundi agafotora.”

Yongeyeho ati “No kwambara kuriya nta kindi nari ngamije, byari uguteza imbere gahunda ya Made in Rwanda. Nonese kuki abanyamideli biyerekana bambaye ibirere mukabona ari byiza? Nanjye nibyo nahisemo kandi byari byiza.”


Kugeza ubu Oda Paccy aritegura gushyira hanze indirimbo yise Order’ afatanyije na Urban Boyz. Ku ifoto yamamaza iyi ndirimbo Oda Paccy agaragara yambaye uko yavutse uretse urukoma yakinze ku gice cy’amabere rukanakingiriza hagati y’amaguru.

Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri muzika nyarwanda akaba yari n’umwe mu bahatanaga mu irushanwa rya PGGSS7 aho yegukanye umwanya wa gatandatu.

Photos: Mahoro Luqman/Igihe

Ibitekerezo

  • Abakobwa bacu barasetsa cyane.Ubu arashaka kwigana aba STARS b’i Burayi na Amerika!!! Bible igereranya abantu bameze gutya nk’INYAMASWA zitagira ubwenge,ziba zitegereje kubagwa (2 Petero 2:12).Ariko barushwa ubwenge n’inyamaswa kuko zitambara ubusa cyangwa ngo zihe sex yazo abahisi n’abagenzi.Imana idusaba gukoresha ubusore n’ubukumi bwacu mu kuyikorera (Umubwiriza 12:1).None aba bahisemo kwiyandarika.Ubusambanyi nta handi bujyana uretse ku rupfu rwa burundu,utazazuka.YOUTH irashukana.Imara igihe gito cyane.Ejo uyu azaba ashaje,nta muntu umureba.Ariko abasore n’inkumi bakorera imana,niyo bapfa bazazuka imana ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Mujye mureba ukuntu bariya bakobwa b’Abahamya ba Yehova baba bambaye,barimo kubwiriza ubwami bw’imana mu nzira no mu ngo z’abantu.Ikibabaje nuko abantu batuye isi hafi ya bose,bakunda ibintu imana itubuza (gusambana,kwiba,akarengane,gucurana ubutunzi bw’isi,etc...)
    Abo bose,imana izabarimbura ku munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).Ibi tubibabwira kugirango muhinduke,mwumvire imana,hanyuma izabahe ubuzima bw’iteka.Imana niyo yabidusezeranyije ibinyujije ku bahanuzi kandi ntijya ibeshya (Tito 1:2)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa