skol
fortebet

Oliver Mtukudzi yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Oliver Mtukudzi yakoze igitaramo kidashobora kwibagirana mu mitwe y’abakunzi be baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’abiwabo ku ivuko muri Zimbabwe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 26 Ukwakira 2018. nibwo umuhanzi w’icyamamare Oliver Mtukudzi wageze I Kigali mu gitondo cyo kuwa gatanu yasusurukije abanyarwanda mu gitaramo cya Jazz Junction cyabaye mu ijoro ryahise.

Igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa mbiri ubwo ku rubyiniro habanzagaho itsinda ry’abasore bagize Neptunz Band risanzwe rimenyerewe mu gususurutsa ababa bitabiriye iki gitaramo mu njyana ya Live Music.

Nyuma ya Neptunz Band hakurikiyeho umuhanzi Bruce Melody wasusurukije abitabiriye Jazz Junction mu ndirimbo ze zitandukanye zakunzwe na benshi aho yacishagamo akegera abafana be bakabyinana umuziki.

Mu ndirimbo zitandukanye Bruce Melody yaririmbye benshi bahagurukijwe n’izirimo Ntakibazo , Ikinya ndetse n’iyo yise ikinyarwanda ikubiyemo imvugo zikoresha n’urubyiruko rw’iyi minsi.

Ahagana Saa yine na mirongo ine n’itanu Oliver Mtukudzi wari utegerejwe na benshi yinjiye ku rubyiniro benshi basangwa n’ibyishimo.

Mtukudzi winjiye ku rubyiniro n’abantu ba 5 amufashaga kuririmba ndetse n’abacuranzi basusurukije abantu ku rwego rwo hejuru kugera ubwo bamwe bahagurutse mu byicaro byabo bafatanya nawe kubyina umuziki karahava

Muriki gitaramo cyagaragayemo abantu b’ingeri zitandukanye baturutse mu bihugu byo hanze y’ u Rwanda aho bamugaragarije ko bamwishimiye cyane . Ikindi nuko uyu mugabo yagaragaje ko azi gukirigita imirya ya gitari.
Ari ku rubyiniro yanyuzagamo akaganira n’abakunzi b’umuziki, hari nk’aho

Yagize ati “Mu Rwanda hanshimishije meze nk’uri mu rugo. Nishimye pe. Tugomba guterwa ishema no kuba Abanyafurika kandi ntabwo dukwiriye kuririmba mu gihe ntacyo kuvuga dufite.”

Yakomeje agira inama urubyiruko rwari ruri mu bitabiriye ko nta buzima bworoshye. Ati “ Nta buzima bworoshye icyo buri muntu asabwa ni ugukora cyane.”

Mtukudzi yasoreje ku ndirimbo ye yise ‘Todii’ yakunzwe cyane, abatari bamuzi bakunze gukururwa n’umuziki we bagahaguruka mu gihe yaririmbaga, ku buryo yasoje igitaramo ubona hari abagishaka ko akomeza gutaramana nabo.

ijwi ryiza, ubuhanga mu gukirigita gitari n’uburyo bw’imiririmbire bwuje ubuhanga bya Mtukudzi biri mu byashimishije abitabiriye igitaramo cya Jazz Junction.

REBA AMAFOTO:










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa