skol
fortebet

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yabyaye abana 3 b’impanga nyuma y’imyaka 12 yarabuze urubyaro[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Olivier Nzaramba yahishuye ko yabyaye abana batatu nyuma y’imyaka 12 yari amaze ashakanye n’umugore we.

Sponsored Ad

Ibi byishimo yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu butumwa yacishije kuri Instagram, agaragaza ibitangaza Imana yamukoreye nyuma y’imyaka 12 amaze ashatse.

Ati “Mbere y’uko uyu mwaka wabaye mubi kuri twese urangira ndashaka gushimira Imana iri hejuru y’ibigeragezo. Njye n’umugore wanjye tumaranye imyaka 12 nta mwana dufite ariko twakomeje gutegereza twihanganye kuko tuzi ko ari Imana y’urukundo kandi yo kwizerwa. Tariki 10 Ugushyingo 2020 yaratwibutse iduha abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa.”

Olivier Nzaramba yasabye abantu bose bashobora kuba barahuye n’ibigeragezo nk’ibye ko bakwiye kutava ku Mana kuko nayo idatererana abayiringiye.

Uyu mugabo mbere yo kwakira agakiza yabanje gukorana n’abahanzi bakora indirimbo zisanzwe barimo The Ben na Kitoko ndetse yigeze gutunga akabyiniro ka Black & White kamamaye muri Kigali. Kuri ubu aba mu Bwongereza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa