Oprah wabyaranye na nyakwigendera Katauti yatumye umuhanzi ukomeye muri Tanzania azinukwa gukundana n’abakobwa b’ibyamamare[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 May 2019 Yasuwe: 6470

Umuraperi ukomeye muri Tanzania, Abdulaziz Chende uzwi ku mazina ya Dogo Janja yavuze ko yazinutswe gukundana n’abakobwa b’ibyamamare nyuma y’isomo yakuye kuri Irene Uwoya Oprah.



Mu kiganiro cya Bongo 255 gica kuri Global Radio, Dogo Janja yababwiye ko adateze na rimwe kuzongera gukundana n’umukobwa w’icyamamare uko yaba ameze kose kuko ngo yakinishije ubusore bwe mu buryo buhagije bityo ngo igihe kirageze ngo ‘aruhuke’.

Yari yarushinganye na Irene Uwoya mu mpera z’umwaka wa 2017, bamaranye igihe gito bitangira kuvugwa mu itangazamakuru ko mu rugo rwabo hahora imirwano bapfa ibyo gucana inyuma.

Umuraperi Dogo Janja ngo yazinutswe urukundo n’ibyamamarekazi

Dogo Janja wari wabanje guhishahisha ko yatandukanye na Irene Uwoya, yagize ati: ” Ntabwo nshaka kongera gukundana n’umugore uzwi. Impamvu ni uko nakinishije ubuto bwanjye neza n’ubusore bwanjye. Biraryoha kubona umwana akina n’umuntu mukuru ariko birababaje kubona umuntu mukuru akinisha umwana.”

Yongeyeho ati: “Ikindi kandi, murabizi ko hari abantu batigeze bakinisha ubuto bwabo ubu bakaba babona ari ngombwa ko binjira mu mukino.”

Nyuma yo gutandukana na Irene Uwoya, Janja yavuzweho kuba mu rukundo n’umuhanzi witwa Nandy ariko yavuze ko nta kidasanzwe kiri hagati yabo uretse ubucuti busanzwe.

Irene Uwoya na Kayumba Juma bivugwa ko baba bari mu rukundo

Irene Uwoya nawe amaze iminsi avugwaho kuba mu rukundo rushya n’umuhanzi ukiri muto witwa Kayumba Juma w’imyaka 22. Uyu yamamaye cyane mu 2015 ubwo yegukanaga irushanwa rya BSS [Bongo Star Search] agahembwa miliyoni 50 z’amashilingi.

Urugo rwa Irene Uwoya na Janja rwasenyutse mu buryo bwa burundu rumaze hafi umwaka umwe gusa, bari bahanye isezerano mu buryo bw’ibanga tariki ya 28 Ukwakira 2017. Ibyabo byatangiye kuzamo ibibazo bakimara kubana gusa noneho byageze ku ndunduro.

Irene Uwoya Oprah yabanje kurushingana na Ndikumana Katauti mu 2009 baza gutandukana babyaranye umwana w’umuhungu, nyuma yagiye akundana n’abandi bagabo barimo Jaguar wo muri Kenya. Mu 2017 yarongowe na Dogo Janja urukundo ruranga, ubu yongeye kuba inkumi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Bibabaje kubona ibyitwa ngo "bari mu rukundo" bisigaye biba ari ukwiryamanira gusa,hashira igihe gito bagatana.Gusambana byabaye umukino.Ni kimwe mu bintu byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.
    Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.

    18 May

Inzindi nkuru

Umuhanzi yatunguranye ahishura uburyo ubumanzi bwe yabubikiye Wema...

Umuhanzi witwa Stivo Simple yakomeje kwerekana urukundo afitiye umukobwa...
12 December 2019 Yasuwe: 1510 0

Wema Sepetu yatomaguye Hamisa Mobetto bombi bakundanyeho na...

Hamisa Mobetto umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Tanzania yujuje imyaka...
12 December 2019 Yasuwe: 1457 0

Miss Mwiseneza yahishuye ikimuhugije muri iyi minsi ari nacyo arangaje...

Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss wakunzwe n’abantu cyane kurusha abandi...
12 December 2019 Yasuwe: 2478 0

Humble Jizzo yashyize hanze ifoto ye n’umwana we bari iruhande rw’ikibumbano...

Umuhanzi Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ari mu butembere...
12 December 2019 Yasuwe: 3734 0

Bwa mbere mu mateka uryamana n’uwo bahuje igitsina yashyigikiwe muri Miss...

Mu irushanwa rya Miss Univese 2019 ryasojwe ku Cyumweru hagaragayemo...
12 December 2019 Yasuwe: 1641 0

Reba ubutumwa Diamond yageneye umwana we yabyaranye na Zari ku isabukuru ye...

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzanie yahaye ubutumwa umwana we Prince...
12 December 2019 Yasuwe: 5677 0