skol
fortebet

Orchestre Impala: Yatangiye ryari? Yatangijwe na nde? Menya byinshi kuri yo

Yanditswe: Sunday 08, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mu mateka y’umuziki nyarwanda nyuma y’ubukoroni, hagaragara cyane Itsinda ryitwa Impala, rinafatwa nk’aho ari ryo rihiga andi yose ari ho ubu n’ayabayeho yose, kubera amajwi meza n’injyana nyarwanda ivuguruye, yari inogeye abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga.
Impala zavutse zite? Mu kiganiro na Mimi La Rose yadutangarije ko Mbere gato y’umwaka w’1975 ubwo yageraga mu Rwanda, umunsi umwe yasanze Sebanani acuranga Gitari, akaba aribwo yabonye akazi ariko nta hantu ho kuba agira.
twarabanye (...)

Sponsored Ad

Mu mateka y’umuziki nyarwanda nyuma y’ubukoroni, hagaragara cyane Itsinda ryitwa Impala, rinafatwa nk’aho ari ryo rihiga andi yose ari ho ubu n’ayabayeho yose, kubera amajwi meza n’injyana nyarwanda ivuguruye, yari inogeye abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga.

Impala zavutse zite?

Mu kiganiro na Mimi La Rose yadutangarije ko Mbere gato y’umwaka w’1975 ubwo yageraga mu Rwanda, umunsi umwe yasanze Sebanani acuranga Gitari, akaba aribwo yabonye akazi ariko nta hantu ho kuba agira.

twarabanye kuko we yari afite Gitari, arampa ndacuranga, yumva ndamurusha, ahita ambwira ngo mwigishe.

Naramwigishije, ariko mubwira ko hari n’abandi yabonye bazi gucuranga. Sebanani yamubajije abaribo amubwira ko ari Soso Mado wigaga muri ETO Kicukiro, Kaliwanjenje we yaratuye mu cyaro, hanyuma tubatumaho tubana mu nzu turi bane.

Nyuma ya ho twatangiye Orchestre, ariko dutangira ari nk’imyitozo gusa cyangwa kwimenyereza (Brouillon), atari ibintu bifatika cyane.

Ntago twatangiye turi Impala, ahubwo tumaze guhura no gutangira imyitozo, twaricaye dushaka izina twaha Orchestre yacu, duhitamo kuyita Vox Pop (La Voix du Peuple) bivuga Ijwi rya rubanda.

Twakomeje imyitozo, maze nyuma gato haba irushanwa ryo kuririmba indirimbo y’ubutaka, maze duhimba indirimbo tuyiririmbye tuba abambere, maze ituma abantu benshi bibatungura, barayikunda natwe baradukunda bidasanzwe.

Ngo hari igihe cyageze Umusore ushaka kumenya umwambaro ugezweho akajya arebera ku Impala

Mimi La Rose yakomeje adusobanurira ko impamvu yo gukundwa kwa bo, yaturutse ku kuba barahinduye injyana yari imenyerewe mu Rwanda, aho hari hasanzwe injyana ituje, ariko Vox Pop (yaje guhinduka Impala) ikazana injyana nshya, isa n’ishyushye ho gato, bagendeye ku muziki wo muri Zaire (DRC), cyane ko benshi muri bo bari barabaye i Rubumbashi.

Mimi yabaye i Rubumbashi, Soso yabaye yo, Kaliwanjenje yabaye yo, Rubangura Francois na we yabayeyo, mbese abo twasanze mu Rwanda ni Sebanani, Gasigwa Abdoul Ratif a.k.a Tubi Lando, na Semu Jean Berchmas.

Izina “Impala” ryaje rite?

Twakomeje gucuranga, tukitabira amarushanwa (Concours) tukaba aba mbere, turigaragaza cyane kurusha abandi bahanzi bariho icyo gihe, nyuma abantu barimo n’abayobozi baza kutubwira ko dukwiye gushaka izina abafana bacu basobanukiwe, kuko Vox Pop atari benshi bayisobanukirwaga.

Mu mwaka w’1975, twaricaye ngo dushake izina rishya, turashakisha, maze tuza guhuriza ku izina “Impala”. Twakomeje gucuranga, turamenyekana no ku rwego rwa Minisiteri, dutangira gukora ibitaramo ku rwego mpuzamahanga, tujya i Bujumbura, i Goma, nibuka ko twari tugiye no kujya i Kampala ariko sinibuka icyatumye tutajyayo.

Ibitaramo byose twagiye dukora, byaduhesheje amafaranga menshi, maze tuza kwigira inama yo kuba hamwe. Ndibuka twahise dukodesha inzu nini cyane mu Biryogo, icyo gihe twayikodeshaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000), dushaka n’umukozi akajya atekera Impala, aho ni ho twatandukanyije uburiri na Sebanani kuko yahise agira icyumba cye nanjye ngira icyanjye.

Twakomeje umuziki, tugatumirwa mu bitaramo ahantu hatandukanye, tujya gucuranga mu bihugu bitandukanye by’i Burayi nko mu Bufaransa, mu Budage n’ahandi, dukomeza kubona amafaranga menshi.

Inzu ikora muzika (Studio) yigenga yabayeho bwa mbere mu Rwanda yari iy’Impala

Icyo gihe twakoreshaga indirimbo zacu kuri Radio Rwanda, maze uwitwa Uwimana Jean Pierre aza kutwungura igitekerezo cyo kwishingira Studio. Yaragiye azana ibyuma, atangira gukora, aratubwira ngo ntituzaze kubaza amafaranga, gusa twe nta cyo byari bitubwiye kuko amafaranga twarayabonaga menshi.

Imwe muri Kasete z’Impala zamenyekanye, zakunzwe zanaguzwe cyane

Nka nyuma y’umwaka, yaraduhamagaye ngo tuze turebe amafaranga yacu, maze dushaka icyo tuyakoramo kuko yari menshi. Twahise tugura amazu, tugura n’imodoka ya Coaster Impala zizajya zigendamo.

Uburyohe bw’ibihe barimo bwaje guhinduka, hazo kwanga urunuka

Impala zakomeje kugira ibihe byiza, ariko nyuma biza guhinduka bibi. Gusa ngo ntibyari bitewe n’ivangura rishingiye ku moko nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ngo byatewe na ya yandi yatumye umwana w’Imana agambanirwa, n’ubwo ari yo yari yaratumye babaho neza.

Mu myaka y’1988/1989 twaje gushwana, Impala zicikamo ibice bibiri, Jye (Mimi La Rose) nsigarana na Sebanani, maze Soso Mado, Kaliwanjenje na Rubangura Francois bashinga indi Orchestre ya bo bayita “Inyana ni iya mweru” twe dusigarana izina “Impala” kuko ari twe twari benshi (Majorite).

Kuva icyo gihe twaranganye cyane, ndetse n’inzego za Leta zishaka kubizamo ngo zitwunge ariko birananirana kuko Soso atabishakaga.Ibi bisa n’aho ari byo byabaye indunduro y’Impala, kuko kuva icyo gihe zitongeye gucurangira hamwe, ndetse ubwo mu Rwanda ibibazo by’umutekano byarushagaho kwiyongera mu myaka y’1992, bamwe batangiye kujya bafatwa mu byitso, zahise zirekera aho gucuranga.

Uretse Semu wari warapfuye azize uburwayi mbere y’uko Impala zitandukana, na Soso Mado yaje gupfa, bamwe mu bari bakiri ho bakomeza guhura n’ibibazo bitandukanye kuko bafatwaga nk’ibyitso.

Ibyo ni byo byaje kuviramo Sebanani Andre kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abandi, barimo Mimi La Rose, bahungira mu bihugu bitandukanye.

Nyuma y’Ubuhunzi, Mimi La Rose yaje kubona akazi mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR.

Guhagarika imirimo kw’uru rukiko, ni ho havuyte kuzuka kw’Impala, ku ruhurirane rw’ubushake bwa Munyanshoza Dieudonne n’umwete wa Mimi La Rose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa