skol
fortebet

P-Fla atewe impungenge n’uburyo Bushali agiye kuzimamo-Reba urutonde rw’abahanzi/kazi nyarwanda bafunzwe bagahita bazima[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Ubugirakabiri umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali atabwa muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge,umuraperi P Fla umaze igihe mu bya muzika ndetse nawe wafunzwe abizira,yemeza ko nyuma yo gufungurwa bizagora Bushali kongera kugirirwa ikizere no kwigarurira imitima y’abafana.

Sponsored Ad


Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali

Imyaka isaga 2 irashize P Fla arekuwe nyuma yo gufungirwa i Mageragere.

Uyu muraperi wubatse ibigwi mu itsinda rya Tough Gangs by’akarusho ugikunzwe,yahamirije Celebzmagazine ubuzima bw’umubabaro abahanzi bafunzwe babamo,ko ababajwe na mugenzi we Bushali ubu ufunzwe mu gihe yari ageze mu bihe byiza byo kubyaza inyungu (injyana ya Trap) muzika yaharaniye.

P Fla kandi ashimangira ko nyuma yo gufungurwa bizagora Bushali kongera kugirirwa ikizere no kwigarurira imitima y’abafana.

Umuraperi P Fla atewe impungenge n’urwego muzika ya Bushali yarigezeho

Yemeza aya makuru ashingiye ku muvuduko muzika nyarwanda igezeho,umubare w’abagana muzika by’umwihariko injyana ya Trap yimakaje mu Rwanda, ikoranabuhanga ubu ryifashishwa mu gucuranga no gusakaza ibihano n’ibindi.

Aya makuru kandi ayahurizaho n’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda bamwe bemeza ko ubusanzwe Bushali atagira abakunzi ahubwo umubare munini ari abafana kandi ngo abafana bagendana n’ibigezweho,byumvikana ko mu ifungwa rya Bushali nihagira undi wigaragaza ashobora kumwibagiza abafana be akazagaruka atangira bushya.

Hari urutonde rw’abandi bahanzi bari bakunzwe nyuma yo gufungurwa bagarutse, ubu bakaba bari gutangira bushya ndetse biracyagoranye gusubirana ibigwi byabo.

Umuhanzikazi Momo


Gisa Cyinganzo


Jay Polly


Neg G The General


Fireman


P-Fla nabandi.....

Aba bahanzi bose bagize ibihe byiza mu muziki gusa nyuma yo kumara igihe bafunzwe bagarutse kongera kwigaragaza biracyabagoye.P Fla yasoje ikiganiro yibutsa abahanzi n’urubyiruko rugana umuziki kwanga no kurwanya ibiyobyabwenge kuko byica ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa