P Fla yageneye ubutumwa Jay Polly uri muri Gereza bivugwa ko yaba amaze kwigarurira umukunzi we Aline

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 December 2018 Yasuwe: 5063

Umuraperi HAKIZIMANA MURERWA Amani wamamaye muri muzika nka P Fla wanabanye na Jay Polly igihe kitari gito mu itsinda rya tough Gang, ariko bakaba mugihe cyose bamaranye byari kugutangaza usanze bari kuvugarumwe kuburyo byaje no kuviramo iri tsinda gusenyuka burundu kubera ubwumvikane bwari buke ndetse bagiye banakora indirimbo zuzuyemo amagambo y’urukozasoni batukana byeruye hagati yabo.

P fla nyuma yo gufungurwa aho yari amaze umwaka muri gereza azira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge yavuze ko gufungwa kwe no gukoresha ibiyobyabwenge byakabaye ari isomo kuri bagenzi be barimo Jay Polly, Fireman na Green P ngo kuko bazi neza ko nawe icyo gihe nta nyungu yabikuragamo uretse kwangara no guhora mubibazo. Jay Polly we ubu afungiye gukubita agakura amenyo ‘umugore’ we.

P Fla yavuzwe kenshi mu gukoresha ibiyobyabwenge kugeze n’ubwo abifungiwe igihe cy’umwaka akarekurwa arangije igihano, ariko kuva icyo gihe uyu musore ukundwa n’abantu benshi yagaragaje impinduka ndetse agaragaza ukwiyunga hagati ye nabahoze mu itsinda rya tough gang bahoraga batukana birenze ibya gishumba.

P-Fla ngo yababajwe cyane no gufungwa kwa Jay Polly, uretse kuba ari inshuti ngo bari banafitanye indirimbo iri muri Studio biteguraga gushyira hanze. Nubwo ariko biyunze bakongerakuba inshuti ariko ngo ntiyamushyigikira mu makosa yo gukubita umugore nk’uko yanabyemeye mu rukiko ndetse akanaza kubifungirwa igihe cy’amazi atanu aburaho iminsi ibarirwa kuntoki ngo irangire.

P Fla avuga ko aba bahanzi nka Fireman, Jay Polly n’abandi bakwiye gufata urugendo yagize nk’isomo, bakirinda kwishora mu biyobyabwenge kukobibashyira mu gihombo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere niho P-Fla kurukuta rwe rwa Facebook ashyizeho ifoto ari kumwe na Jay Polly kurubyiniro ayiherekeresha iyi foto amagambo yuzuyemo ihumure amagambo agira ati “ NTA SHENE IDACIKA BRO”.

Mu minsi yashize nibwo havuzwe inkuru ivuga ko Jay Polly ari mu rukundo rudasanzwe na Aline ubu usigaye akundana na P-Fla ku buryo bweruye nyuma yaho afunguriwe, uyu Aline rero ngo kuva Jay Polly yafungwa ntagisiba kumusura mu gihe nyamara umugore we banabyaranye umwana ngo ataramusura na rimwe ,bigatuma biba amayobera ku mpuhwe zidasanzwe Jay Polly afitiwe na Aline.

P-Fla n’umukobwa bakundana akaba na Manager we

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore ukundana na Mwiseneza Josiane yamenyekanye[AMAFOTO]

Urukundo rugeze hagati y’umusore wiga muri Ines Ruhengeli na Miss...
24 May 2019 Yasuwe: 9058 0

Junior Multisystem yarahiye ko atazareka gukora indirimbo nubwo yaciwe...

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi Junior...
24 May 2019 Yasuwe: 4527 0

RIB yataye muri yombi umusore uherutse gusebya umunyamakuru Phil Peter ko...

Mu minsi ishize umusore yibasiye umunyamakuru Phil Peter amushinja kutagira...
24 May 2019 Yasuwe: 4199 0

Utuntu dutangaje twabaye kuri Knowless agitangira umuziki tumusetsa iyo...

Mu tuntu twajyaga tumubaho, Knowless yavuze ko agitangira umuziki yagiraga...
24 May 2019 Yasuwe: 2174 0

Mutoni Assia yahishuye impamvu yatumye ahagarika ikirego cya Njuga wamwise...

Umukinnyi wa filime Mutoni Assia wari uherutse kujyana umukinnyi wa filime...
24 May 2019 Yasuwe: 3140 2

Mubyara wa Masamba Intore akaba n’umuvandimwe wa Jules Sentore afungiwe muri...

Umuhanzi w’umurundi Yvan Muziki ufite amaraso yo mu Rwanda ndetse akaba ari...
23 May 2019 Yasuwe: 4389 1