skol
fortebet

P-Fla yasabye Aline bakundanaga kureka gukomeza kumwibasira kuko ngo atamubyaye[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

P Fla yasabye Aline wari umujyanama we kureka gukomeza kumwibasira avuga ko yamunaniye aho yamusabye kumenya inzira ye nawe akamenya iye.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize humvikanye amakimbirane hagati ya Aline ndetse na P Fla bakundanaga nyuma yuko avuye mu gihome dore ko uyu mukobwa yaratangiye kumufasha muri byinshi birimo kumutegurira ibitaramo ndetse no kumufasha mu buryo bw’umuziki.

Uyu mukobwa wigeze gutangaza ko akundana na P Fla byigeze no kuvuga ko kugirango hirukanwe umuhanzi witwa The Hero wabarizwaga muri iyi Label byatewe nuko yabonaga ko bashobora kuzamutera umugongo kubera ko akazi kari kajemo urukundo bituma uyu musore aca nzira ye.

Nyuma yibi byose mu cyumwer gishije nibwo Aline aganira n’ikinyamakuru Isimbi yavuze ko P Fla yari yaramunanie kubera ko atari umuntu uhorana gahunda ngo kuko hari nk’igihe babaga bafite kujya muri studio akamubura kumunota wa nyuma cyangwa se yaba afite igitaramo ugasanga baragikererewe ngo iyi niyo mpamvu yatumye ahagarika imikoranire nawe.

Mu kiganiro P Fla yagiranye na X Large Tv yabwiye Aline ko yagabanya kumugendaho cyane ngo kuko atamubyaye.

Yagize ati “Mbese niba yarababajwe na P ngo ari mu ma show menshi atandukanye njyewe icyo ntabyo bimbwiye [..] ahubwo namwe ubutaha muzamubaze ikintu yankoreye [..] nabonye ikiganiro cye ari kuvuga ngo P yarananiye , P yarakunaniye se waramubyaye , ase umuntu akunanira gute utaramubyaye ?.”

Yaboneyeho kandi kumubwira ko yagerageze kuvuga amagambo macye ngo kuko bitagenze gutyo ibye nawe byose byajya ku karubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa