skol
fortebet

P Fla yasohotse muri gereza, yakiriwe n’inshuti z’akadasohoka-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 08, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla wari umaze umwaka afunze, yamaze gusohoka muri gereza kuri uyu wa 08 Ukukuboza 2017 aho yari afungiye muri gereza ya Mageragera kuva kuwa 13 Ukuboza 2016.
Tariki ya 13 Ukuboza 2016 nibwo Pfla yatawe muri yombi, yafashwe anywa ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi ku izina rya Mugo, tariki ya 20 Mutarama 2017 nibwo yahamijwe iki cyaha Urukiko rumukatira umwaka umwe w’igifungo nyuma yo kuburana agatsindwa.Yararangije igihano cye kuwa Gatanu tariki 8 (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla wari umaze umwaka afunze, yamaze gusohoka muri gereza kuri uyu wa 08 Ukukuboza 2017 aho yari afungiye muri gereza ya Mageragera kuva kuwa 13 Ukuboza 2016.

Tariki ya 13 Ukuboza 2016 nibwo Pfla yatawe muri yombi, yafashwe anywa ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi ku izina rya Mugo, tariki ya 20 Mutarama 2017 nibwo yahamijwe iki cyaha Urukiko rumukatira umwaka umwe w’igifungo nyuma yo kuburana agatsindwa.Yararangije igihano cye kuwa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017 ari nabwo yarekuwe.

Akigera hanze ya gereza, P Fla yakiriwe n’inshuti z’akadosohoka barimo Bull Dogg ndetse na Fireman bakoranye mu itsinda rya Tuff Gangs. Yakiriwe kandi n’umububyeyi we.

P Fla ni umwana wa Al Hajj André Habib Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yamubyaranye na Nzamukosha Hadidja wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Rwanda na Radio Huguka, Al Hajj André Habib Bumaya asanzwe aba muri Côte d’Ivoire, aherutse kuza mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017.

Yakiriwe na nyina Nzamukosha Hadija wahise unamutahana

P Fla yarabyibushye

AMAFOTO:Inyarwanda

Ibitekerezo

  • arakaza neza muryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa