skol
fortebet

P Fla yavuze kuri mugenzi we Neg G uri kugororerwa Iwawa wamushinje kuba ariwe wamwigishije kunywa ikiyobyabwenge cya Mugo bwa mbere

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

P FLA yavuze ko yatunguwe no kumva bamushyira mu majwi ko ari we wabigishije kunywa mugo, nyamara atarasibaga kubabwira ko izabagiraho ingaruka.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzi Adrien Misigaro yasuye urubyiruko ruri kugororerwa i Iwawa rwiganjemo abari barabaye imbata z’ibiyobyabwenge nka Fireman wo muri Tough Gang, Neg G The General na Young Tone uzwi mu ndirimbo yitwa Amahoro ya Gaby.

Mu Kiganiro Neg G The General yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yatangiye kunywa urumogi akiga mu mashuri yisumbuye gusa mugo [Heroine] yo yatangiye kuyinywa mu 2009 abyigishijwe na PFLA.

Yagize ati” Icyo gihe twari turi kuri studio ntabwo nibuka indirimbo twari twaje gukora ariko yari iri gukorwa na Lick Lick agikorera muri Unlimited. Nari ndi kumwe na PFLA, nkiga Kaminuza muri ULK, icyo gihe ninyweraga urumogi, mbona afashe gake amenamo agafu. Ndamubwira nti ‘ese muvandi aka kantu bimeze bite ko utari kumbwira’. Arambwira ati ‘aka kantu ariko ntabwo ari keza, ni akazi kawe nimba ubishaka wagerageza’. Ngerageje nahise ngendanira ako.”

P Fla nyuma yo kumva ibi yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko yatunguwe no kumva bamushyira mu majwi ko ari we wabigishije kunywa mugo, nyamara atarasibaga kubabwira ko izabagiraho ingaruka.

Ati “ Niba ari njye wayimwigishije, njye nayigishijwe nande? Ntunguwe no kumva abana bashaka gutunga urutoki izina ryanjye ngo ninjye wabigishije ibyo bintu. Ubu nibwo babivuze ko ari njye wabibigishije kuko bageze muri biriya bibazo, nibwo bibutse ko P yabibigishije cyangwa yarabibabujije?”

Yunzemo ati “Bo bashakaga kunyigana kuko nari maze kumenya ibyo ndimo, bagashaka kumera nkanjye, bari bazi ko iriya mirongo yose nyandika ari uko nafashe ibikoresho, nkababwira nti ‘ariko ibi bintu muri kujyamo ntabwo muzi ibyo ari byo ariko igihe kizagera mubibone’. Nubwo njye nabaga ndi kubikora narababwiraga nti ibi bintu ni bibi.”

Avuga ko nta wari ukwiye kumugerekaho ikosa ryo kumushora mu biyobyabwenge kuko ntawe yatamitse cyangwa se ngo amufate akaboko bajye kubigura.

PFLA yemeza ko adateganya gufasha aba basore mu gihe bazaba bagarutse mu buzima busanzwe, kuko yabigerageje inshuro nyinshi ariko bakamunanira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa